Umukino wo kwegeka ibibazo ku bandi ntiwatanga umuti w’ibibazo- P.Kagame ku bya DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko kuba Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwegeka ibibazo byayo ku Rwanda, atari byo bizatanga umuti wabyo kuko iki Gihugu na cyo ubwacyo kizi umuzi wabyo.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 mu Nteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Izindi Nkuru

Perezida Paul Kagame yatanze iyi mbwirwaruhame hashize amasaha macye, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi na we avugiye ijambo muri iyi Nteko yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Umukuru w’u Rwanda, muri iri jambo, yatangiye avuga ko Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeje kwiyongera birimo imihindagurikire y’ikirere, izamuka ry’ibiciro ku masoko, intambara ndetse n’ikibazo cy’abimukira.

Yavuze ko guhangana n’izi mbogamizi bisaba guhuriza hamwe imbaraga nubwo uburyo bwo gushyira hamwe ku rwego mpuzamahanga, bukirimo ibibazo bitewe no kuba Ibihugu by’ibihangane birushaho kureba ku nyungu zabyo bwite.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo by’umutekano mucye byakunze kugaragara mu buruasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakunze kugerekwa ku Rwanda.

Perezida Paul Kagame yavuze ko uko iki kibazo cyari giteye mu myaka 20 ishize, bidatandukanye nuko kimeze ubu nyamara mu myaka 20 ishize Umuryango w’Abibumbye worohereje ingabo zawo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki Gihugu, ndetse zikaba zimaze gushyirwamo ubushobozi butagira ingano.

Ati “Ibi byatumye Ibihugu by’ibituranyi [bya DRC] byumwihariko u Rwanda bihangana n’ibitero byambukiranya imipaka kandi byarashoboraga gukumirwa.”

Yakomeje avuga ko hari igikwiye kwihutirwa gukorwa nk’ubushake bwa politiki bushobora gutanga umuti w’umuzi w’ikibazo nyirizina gituma haba ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Umukino wo kugereka ibibazo ku bandi ntabwo wakemura ibibazo. Ibi bibazo ntabwo byananirana kubishakira umuti kandi bishobora kubonerwa umuti bidatwaye ubushobozi buhanitse yaba ubw’amafaranga ndetse n’ubw’imbaraga za muntu.”

Yakomeje agaragaza urugero rwiza rwo kuba gushyira hamwe mu gushaka umuti w’ibibazo, bitanga umusaruro ushimishije, avuga nko mu rwego rw’ubuzima byagiye bifasha nko mu guhangana n’indwara zinyuranye zirimo SIDA, Malaria n’Igituntu, avuga ko ingamba zashyizweho zarokoye ubuzima bwa benshi yaba ku Mugabane wa Afurika ndetse n’ahandi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru