Umukobwa wa Rusesabagina arasobanurira USA ibyo kuba anekwa n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba wakunze kuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda imwinjirira muri telefone ye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Pegasus, aritaba agashami gashinzwe iby’iperereza mu Ntego ishinga Amategeko ya USA kugira ngo agahe ubuhamya.

Biteganyijwe ko Carine Kanimba aritaba iyi komisiyo kuri uyu wa Gatatu nkuko tubikesha ikinyamakuru The Hill.

Izindi Nkuru

Uyu mukorwa wa Paul Rusesabagina aritaba iyi komisiyo kugira ngo ayisobanurire ibijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga avuga ko agabwaho na Guverinoma y’u Rwanda bigamije kumuneka no gukurikirana abantu bose bavugana na we n’imigambi ye yose.

Guverinoma y’u Rwanda yakunze kuvuga ko idakoresha iri koranabuhanga rihambaye rya Pegasus ryifashishwa mu kuneka abantu.

Mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize 2021, mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na RBA, yagize ati “Ku bibaza rero niba dukoresha Pegasus tuneka abandi, igisubizo mbaha ni ‘OYA’ mu nyuguti nkuru, kandi si ubwa mbere tubibabwira. Twanababwiye ko hari abakoresha ririya koranabuhanga banabyiyemerera, ariko twe twababwiye ko nta Pegasus dufite nta n’ubwo tuyikoresha.”

Carine Kanimba witaba iyi komisiyo, yakunze kugaragaza kenshi ko umubyeyi we Paul Rusesabagina arengana ndetse ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

Muri Gashyantare 2021 ni bwo bwa mbere havuzwe ko u Rwanda rwifashisha iri koranabuhanga mu kuneka uyu mukobwa ndetse ko ngo rwatangiye kumuneka nyuma y’ukwezi kumwe Rusesabagina afashwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko avuga ko telephone ye yagiye yinjirirwa mu nama zitandukanye ndetse no mu biganiro yagiranaga n’abayobozi bo mu Bihugu bitandukanye byabaga bigamije gusaba ubuvugizi bwo kurekura umubyeyi we.

Mu kiganiro yagiranye na The Hill kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko iri koranabuhanga rya Pegasus ryifashishwa “mu kibangamira intungane ku byo bashaka byose ku bari ku butaka bwa Amerika kandi nit we turitera inkunga. Kandi rishobora kugira ingaruka, nizeye ko Inteko Ishinga Amategeko ibyinjiramo ikabikurikirana.”

Kanimba aragaragara muri iki kiganiro cy’Inteko Ishinga Amategeko kigamije kwiga ku mbogamizi zishobora kubangamira inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za America, aho yatumiwe nk’umutangabuhamya wagabweho ibitero by’iryo koranabuhanga.

Iyi komisiyo iza kumva Kanimba kuri uyu wa Gatatu, iranumva umushakashatsi kabuhariwe mu kigo kizwi nka Citizen Lab, John Scott-Railton.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru