Umunyamakuru ukunzwe mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we mu birori by’akataraboneka (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Emmalito ukorera imwe muri Televiziyo y’ibiganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, yambitse impeta umukunzi we mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kenya mu gace kazwiho ubukerarugendo.

Uyu munyamakuru witwa Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito ukorera Isibo TV mu kiganiro Chapa Chapa, yambitse impeta umukunzi we witwa Umwali Liliane usanzwe atuye muri Canada.

Izindi Nkuru

Muri ibi birori byabereye ahantu hanogeye ijisho muri Kenya, Emmalito yasabye Umwali kuzamubera umugore, undi abimwemerera atazuyaje.

Emmalito yatangaje ko we na Umwali Liliane bamaze imyaka itanu bakundana kandi ko muri icyo gihe cyose urukundu rwakomeje gukura na bo bakarubagarira ku buryo igihe cyari kigeze cyo kugira ngo batera indi ntambwe ibaganisha mu kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Avuga ko iki cyemezo cyo kumwambika impeta yagishyize mu bikorwa ubwo bari mu kiruhuko muri iki Gihugu cya Kenya mu gace kazwi nka Nyeri.

Emmalito usanzwe anafite inzu y’imideri yambika abakomeye mu Rwanda, avuga ko yiteguye kubana n’umukunzi we bakinjira mu munyenga w’urukundo.

Byari ibirori binogeye ijisho
Byabereye ahantu hasanzwe hazwiho ubukerarugendo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru