Umunyamakuru uzwi ku gitangazamakuru gikomeye mu Rwanda yakoze impanuka Imana ikinga akaboko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru wamamaye kuri kimwe mu Bitangazamakuru bikomeye mu Rwanda, ari mu mashimwe nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye.

Umununyamakuru Robert Cyubahiro McKenna uzwi cyane ku bitangazamakuru by’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yatangaje ko yakoze impanuka y’imodoka ariko Imana igakinga akaboko.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto igaragaza imodoka ye yakoze imanuka ikangirika cyane, yagize ati “Isumbabyose yavuze ngo ‘ndacyagukeneye’. Ubu meze neza kandi ndi koroherwa, amashimwe menshi.”

Ubutumwa bw’uyu musore usanzwe anakoresha cyane urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bwahise buhundagazwaho ibitekerezo n’abamufasha kuzamura amashimwe yo kuba yarokotse iyi mpanuka.

Muhire Herny Brulart uherutse guhagarikwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) yagize ati “Ihangane muvandimwe, ndakwifuriza gukira vuba.”

Umunyamakurukazi Saddah Hakizimana na we uzwi kuri RBA, na we yagize ati Ihangane cyane nizere ko mwese mwarusimbutse ntawe rwasigaranye.”

Ingabire Egidie Bibio na we yagize ati “Ohhh…ibi byari kuba ari inkuru mbi, nishimiye ko uri gukira musaza wanjye. Nyagasani akomeze akurinde.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru