Umunyamakuru warongoye umukobwa uba Canada batandukanye bamaze igihe gito bimukiyeyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru wamenyekanye kuri imwe muri Televiziyo zo mu Rwanda mu biganiro by’imyidagaduro, yatandukanye n’umugore bari baherutse kurushinga nyuma y’amezi macye bimukiye muri Canada aho uwo mukobwa asanzwe atuye.

Uyu munyamakuru wamenyekanye nka Edman, yakoraga ibiganiro by’imyidagaduro kuri Prime TV, akaba ari we ubwe wahamije ko yatandukanye n’umugore we Mugisha Elizabeth na we usanzwe ari umuhanzi uzwi nka Liza.

Izindi Nkuru

Ishimwe Edson AKA Edman na Liza bari bakoze ubukwe mu mpera za 2021 mu birori binogeye ijisho byari byabereye muri Jali Garden mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gukora ubukwe, Edman n’umugore we bahise bimukira muri Canada aho uyu mukunzi we asanzwe atuye.

Uyu munyamakuru Edman yahamirije ikinyamakuru Igihe ko yamaze gutandukana n’uyu mukobwa bari barasezeranye mu mategeko ndetse no mu rusengero.

Yavuze ko batandukanye muri Gicurasi uyu mwaka ubwo bari bamaze amezi ane bageze muri Canada, ndetse ubu buri umwe yatangiye urugendo rushya ku giti cye.

Edman yavuze ko nyuma yo gutandukana, yahise ava mu Mujyi wa Montreal aho yabanaga n’umugore we, agahita yerecyeza mu mujyi witwa Vancouver.

Gusa ngo ntibarabona ibyangombwa bya gatanya yemewe n’amategeko ariko inzira zo kubishaka barazitangiye.

Uyu Munyamakuru usanzwe anafite Label ifasha abahanzi, ubwo yayishingaga yahise asinyisha uyu mugore we batandukanye.

Bari bakoze ubukwe mu mpera z’umwaka ushize
Byari ibyishimo byidasanzwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru