Umunyamakuru w’Umunya-Uganda yashimagije Kigali ahabwa igisubizo gisekeje n’uwabaye Umuyobozi muri Polisi ya Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwabaye Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda (AIGP), Asan Kasingye yasabye Umunyamakuru wo muri Uganda washimagije umujyi wa Kigali, kuhigumira ntiyirirwe asubira i Kampala.

Umunyamakuru witwa Daniel Lutaaya usanzwe akora inkuru zicukumbuye, witabiriye ibikorwa bya CHOGM biri kubera i Kigali, yagaragaje ko yishimiye ubwiza bw’uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu, Daniel Lutaaya yavuze ko kuva yagera i Kigali atarabona umwanda muri uyu mujyi usanzwe urahirirwa na benshi kurangwa n’isuku n’umutekano.

Yagize ati “Sindabona Kaveera [agafuka], sindabona icupa rya pulasitike rireremba muri iyi minsi ine, ubwiherero rusange hano ntabwo bufungwa (kandi ni n’ubuntu), sindabona abasabiriza ku mihanda, sindumva umunuko mu minsi ine.”

Asan Kasingye wabaye Umuyobozi Wungirije wa Polisi (AIGP) muri Uganda, yahise aha igisubizi uyu munyamakuru wagaragaje ibyiza by’umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Guma aho. Ni byo byiza ku bw’ubuzima bwawe.”

Abandi batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru na bo bamusabye kwigumira mu Rwanda.

Uwitwa Innocent yagize ati “Nizeye ko uzi ko mu Rwanda bafite abaturage babariewa muri Miliyoni 12,5 naho Uganda ikagira abarenga Miliyoni 47. Ubwo ni ahawe ho guhitamo neza.”

Umujyi wa Kigali ubu wakiriye imwe mu nama zikomeye ku Isi, usanzwe uzwiho kuba urangwamo isuku kubera ibiti bitohagiye biharangwa ndetse n’ubusitani bituma hakomeza kuba akayaga gaherereye.

Umunyamakuru Daniel yagaragaje ko Kigali ari umujyi mwiza
Asan Kasingye amusaba kuhigumira

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru