Umunyapolitiki watutse ubutegetsi bwa Tshisekedi ko ari ‘amabandi’ byatangiye kumubyarira amazi n’ibisusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitandukanyije na Depite Jean-Marc Kabund uherutse gutuka ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi akavuga ko bugizwe n’abajura, ivuga ko agomba kubikurikiranwaho n’ubutabera.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022 agaragaza ishyaka rye rishya rye AC (Alliance pour le Changement), Jean-Marc Kabund yavugiyemo amagambo aremereye avuga ko ubutegetsi buriho muri Congo bunaniwe bityo ko bukwiye kuvaho.

Izindi Nkuru

Jean-Marc Kabund wahoze ari inkoramutima ya Tshisekedi dore ko yayoboye ishyaka rye rya UPDS ubwo yiyamamazaga, yavuze ko ubutegetsi bw’uyu mugabo yafashije kwiyamamaza, buyobowe n’amabandi asahura Igihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, Inteko Ishinga Amategeko ya DRC yagize icyo ivuga kuri aya magambo yatangajwe na Jean-Marc Kabund, ivuga ko ibyo yavuze bidakwiye umuntu w’Intumwa ya rubanda bityo ko akwiye kubiryozwa n’ubutabera.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi Wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko, Colette Tshomba rigira riti “Inteko Ishinga Amategeko yamaganye kandi ibabajwe n’ibikubiye mu byo yatangaje (Jean-Marc Kabund) by’imvugo zidakwiye by’Umudepite w’Igihugu wandagaje Umukuru w’Igihugu kandi agomba kubikurikiranwaho n’inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha.”

Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, ivuga ko ibyatangajwe Jean-Marc Kabund binyuranyije n’amahame ngengamyitwarire y’abari mu nzego za Leta ndetse bikaba bitari bikwiye kuvugwa n’uwigeze kuba Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ndetse akaba yaranabaye perezida w’Ishyaka riri ku butegetsi rya UPDS.

Iri tangazo rivuga ko Inteko Ishinga Amategeko ya Congo yafunguye dosiye ku myitwarire idahwitse y’uyu munyapolitiki kuko ikabije.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru