Umunyapolitiki w’Umunye-Congo wavugwagaho gushimutwa n’u Rwanda yashyikirijwe Igihugu cye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Patrick Bala usanzwe ari mu Ihuriro rizwi nka Union Sacrée rya Perezida Felix Tshisekedi, yashyikirijwe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’igihe hari abavuga ko yashimuswe n’u Rwanda.

Ikinyamakuru Laprunellerdc.info cyo muri DRC, dukesha aya makuru, kivuga ko Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yashyikirije Congo uyu munyapolitiki Dr Patrick Bala kuri uyu wa Kane tariki 09 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abanyapolitiki banyuranye muri DRC, bari bamaze iminsi bavuga ko uyu DR Patrick Bala wahoze ari umuhuzabikorwa w’ihuriro Union Sacrée rya Perezida Felix Tshisekedi, yaburiwe irengero kuva tariki 03 Kamena 2022 ubwo yari avuye iwe ku Gisenyi ashaka kwambuka ajya i Goma.

Laprunellerdc.info ubu iratangaza ko uyu mugabo yarekuwe nyuma y’icyumweru abuze, nk’uko byemezwa n’Umuhuzabikorwa wa Union Sacrée muri Kivu ya Ruguru, Stéphano Mashukano.

Stéphano Mashukano yavuze ko Dr Patrick Bala yarekuwe nyuma yuko bigizwemo uruhare na bamwe mu banyapolitiki ndetse n’imiryango inyuranye.

Yagize ati “Ndemeza irekurwa rye kuko namaze kuvugana na we ubwo yari acyururuka indege ya Ndjili i Kinshasa.”

Yakomeje ashimira abaturage bo mu Mujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo basaba ko uyu Patrick Bala arekurwa.

Ati “Ndashimira kandi abayobozi ba Congo bakoze ibishoboka ngo Patrick Bala arekurwe. Yatanzwe na Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa.”

Umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari wahujwe n’ifatwa ry’uyu mugabo.

Mu gihe havutse umwuka utari mwiza nk’uyu, hari bamwe bawitwikira bagashaka gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, gusa u Rwanda nkuko rwakunze kubitangaza, ruvuga ko mu gihe cyose habayeho ibikorwa binyuranyije n’amategeko, haba hakwiye kwitabazwa izindi nzira ziboneye zo zubahirije amategeko kugira ngo bikemuke.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifatanyije n’umutwe wa FDLR, baherutse gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda babakuye ku mupaka aho bariho bacunga umutekano.

Igisirikare cy’u Rwanda cyasabye ubutegetsi bwa Congo gukorana na FDLR, bakarekura aba basirikare b’u Rwanda, ndetse Perezida Felix Tshisekedi aza kwemera kubarekura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru