Umunyarwanda afunganywe n’abarwanyi 2 b’Abanyamerika muri Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Suedi Murekezi wavukiye mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, wari umaze imyaka ibiri aba muri Ukraine, yafashwe n’abashyigikiye u Burusiya, ubu akaba afunganywe n’abarwanyi babiri b’Abanyamerika.

Byatangajwe n’abo mu muryango we ndetse n’itsinda ry’Abanyamerika b’abakorerabushake bashinzwe gutabara abafite ubwenegihugu bwa America,

Izindi Nkuru

The Guardian dukesha aya makuru, ivuga ko Suedi Murekezi w’imyaka 35, yafashwe mu kwezi gushize afatiwe mu Mujyi wa Kherson usanzwe uri mu maboko y’Abarusiya uherereye mu majyepfo ya Ukraine, akaba ahamaze imyaka ibiri ahatuye.

Umuvandimwe we witwa Sele Murekezi yavuze ko batewe impungenge n’ubuzima bw’uyu muvandimwe wabo, ati “Ikigaragara ari mu kaga.”

Uyu muvandimwe w’uyu wafashwe, avuga ko nyuma y’ukwezi batabasha kuvugana kuri Telefone, mu gitondo cya kare tariki 07 Nyakanga 2022, yamuhamagaye akamubwira ko afungiye ahitwa Donetsk mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Uyu Murekezi kandi yavuze ko afunganywe n’abandi banyamerika babiri ari bo Alexander Drueke na Andy Tai Ngoc Huynh, basanzwe ari abarwanyi bafashwe n’u Burusiya mu kwezi gushize.

Inshuti n’abo mu muryango wa Murekezi bavuga ko nta ruhare na ruto yigeze agira mu mirwano iri kubera muri Ukraine uretse kuba yari atuye nk’umuturage muri uyu mujyi wa Kherson yagezemo muri 2020.

Ubwo yahamagaraga umuvandimwe, Murekezi yamubwiye ko yafashwe ashinjwa ibirego by’ibihimbano ko yagize uruhare mu myigaragambyo y’abashyigikiye Ukraine mu gihe inshuti ze n’abo mu muryango we babyamaganira kure.

Umuvandimwe we Sele Murekezi yagize ati “Bari kumukoresha nk’umutego ku nyungu za propaganda yabo.”

Umuvugizi wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko bahangayikishiwe n’ifatwa rya Murengezi, gusa yirinze kugira byinshi abivugaho.

Murekezi yavukiye mu Rwanda mu 1985, aza guhungana n’umuryango we nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ubwo bajyaga muri Leta ya Minnesota, akaba yaratangiye kugirira ingendo muri Ukraine muri 2017 ku bw’impamvu z’ubucuruzi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru