Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500 Frw n’Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, yo gutangiza umushinga wari mu nzozi ze.
Uyu munyarwenya, yagize aya mahirwe mu ijoro ryacyeye ubwo habaga igitaramo cy’urwenya Gen Z Comedy, ndetse na we akaba yari umwe mu basusurukije abakicyitabiriye.
Iki gitaramo kandi cyanitabiriwe n’umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo uri mu Rwanda aho ari mu myiteguro y’igitaramo afite, akaba yari umutumirwa w’imenda, nk’uko bikunze kugenda muri iki gitaramo
Kadudu wari waciwe mu ijambo n’uwitabiriye igitaramo ubwo yari agiye gususurutsa abantu, yaje guhamagarwa na Richard Nick Ngendahayo, amubwira uburyo akunda impano ye, anamuhishurira ko Imana imukunda.
Yamutunguye amubaza icyo yakora aramutse abonye igishoro, undi amusubiza akoresheje urwenya azwiho, ko yacuruza ibiraha.
Ubwo yavugaga ibi abari bitabiriye igitaramo n’ubundi bariho baseka, ari na bwo uyu muryamyi Richard Nick Ngendahayo yemereraga uyu munyarwenya Kadudu kumuha ibihumbi 500 Frw kugira ngo azatangize umushinga.
Uyu munyarwenya wigeze kuvuga ko yakuriye mu buzima bushaririye, nyuma yo guhabwa aya mafaranga, yavuze ko akimara kumubwira ko amwemereye amafaranga, mu bitekerezo bye hahise hazamo byinshi, ariko ko azamufasha gutangiza umushinga we.
Ati “Akivuga rero ariya mafaranga, nahise ntekereza ‘Business’ y’ibiraha [Ikiraha Shop], ni kwa kundi uba uvuga uti mbonye amafaranga ni cyo nakora. Nari maze iminsi mvuga nti mbonye ibihumbi 200 Frw natangira kwikorera, ndikuvuga nti aramutse abonetse nabikora.”
Avuga ko igishoro yifuzaga, yakibonye ndetse kikaba kirenze icyo yari amaze iminsi asaba Imana, akavuga ko ubu agiye gutangira kwikorera, kandi ko yizeye ko hamwe n’Imana bizagenda neza.






RADIOTV10










