Umupadiri uyobora ishuri n’umwarimu bavuze ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda bakurikiranyweho ingengabitekerezo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umupadiri uyobora ishuri rya EAV Mayaga ryo mu Karere ka Nyanza ndetse n’umwarimu wo muri iri shuri, bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kuvuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda.

Padiri Eric Iraguha uyobora EAV Mayaga ndetse na Mutabazi Jean Baptiste batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo bishingiye ku magambo bavugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi wakozwe n’iri shuri tariki 27 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Mutabazi Jean Baptiste usanzwe ari umwarimu muri iri shuri rya EAV Mayaga, wari umusangiza w’amagambo (MC) muri iki gikorwa cyo kwibuka cyaberaga kuri Paruwasi ya Nyamiyaga, yabwiye abateraniye aho ko “twaje kwibuka Jenoside Yakorewe Abanyarwanda.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na The New Times, yavuze ko nyuma y’uko uyu mwarimu avuze ibi, byanagarutsweho na Padiri Iraguha mu mbwirwaruhame ye ko mu Rwanda habayeho Jenoside yakorewe Abanyarwanda kandi ko afite ibimenyetso.

Dr Murangira yagize “Bakurikiranyweho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Bikekwa ko bakoze iki cyaha tailiki ya 27 Mata 2022, igihe abanyeshuri n’abarimu bo muri EAV Mayaga bari bahuriye kuri Paruwasi ya Nyamiyaga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuvugizi wa RIB yibukije Abanyarwanda bose ko ibyaha by’ingengabitekerezo bitazigera byihanganirwa.

Yagize ati “RIB iributsa Abanyarwanda bose ko itazigera yihanganira uwo ari we wese uzishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.”

Umuryango w’abibumbye wemeje ko imvugo y’ibyabaye mu Rwanda, ari Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse ushyiraho tariki indwi Mata nk’itariki yo kwibuka ku Isi yose.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Rukaburandekwe says:

    Ariko se abatutsi bo si abanyarwanda? Sinumva muvuga ko abanyarwanda turi umwe? Kuki kuvuga ko jenoside yakorewe abanyarwanda biba icyaha? Igisubizo ni kimwe, nuko ubutegetsi budashaka ko hagira ububaza aho abantu 1.650.000 bashyinguwe mu nzibutso mu Rwanda baturutse, kandi mu Rwanda harabarizwaga abatutsi batarenze 700.000 hakaba hararokotse abagera kuri 300.000. Ubwo hapfuye abatutsi 400.000, ni ukuvuga ko abantu bagera kuri 1.250.000 atari abatutsi, ni abanyarwanda

    • Uwimanimpaye jean damascene says:

      Nonesesha kuvugako iriya atari ingengabitekerezo Niki…ibyabaye urabyibuka cyangwa urumwana winterahamwesha …. gusa ngufashe niho wamenyako kizira kikaziririza guhembera kongera kumena amaraso yabanyarwanda

      • Rukaburandekwe says:

        Ndabizi neza rwose umfashe wanyica kandi ntawabikubaza nk’uko ntawigeze akubaza abandi banyarwanda batari abatutsi barenga miliyoni mwarabye ivu….. Ndabizi ntabwo naba mbaye uwa mbere ukuyemo ingoto wamara ukirahira Kambari ka Matene, ukanjugunya mu kigunda ukarenzaho itaka, ndetse ukagororerwa umudende, nyuma y’imyaka itanu ukazagaruka kwerekana aho wanjugunye uti uyu nawe mujyane mu rwibutso yazize jenoside

  2. Mwaretse guhembera urwangonmwa mabandi MWe ni n’a abatutsi atari abanyarwanda muzave mu Rwanda musubire kwikorera amakarito no kuragira inka ibugande….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru