Umuryango ukomeye uharanira uburenganzira bwa muntu winjiye mu bya Teta Sandra na Weasel

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, watangiye kubaza amakuru y’ikibazo cy’umunyarwandazi Teta Sandra uvugwaho guhohoterwa n’umuhanzi Weasel babyaranye.

Teta Sandra uvugwaho guhohoterwa n’umugabo we Weasel akamukubita akamutera ibikomere umubiri wose, amaze iminsi agarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko uyu mugabo akwiye gukurikiranwa n’ubutabera.

Izindi Nkuru

Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim uherutse gushyira hanze amafoto ya Teta Sandra amugaragaza yuzuye inkovu umubiri wose avuga ko yazitewe n’inkoni yagiye akubitwa na Weasel mu bihe bitandukanye.

Daniella Atim ukomeje kugira inama uyu muramu we [Weasel] amusaba guhagarika guhohotera umugore we, yagaragaje ubutumwa aherutse kumwandikira bugira buti “Weasel ugomba guhagarika ibi bintu, ndagukunda sinshaka ko uzarangiriza ubuzima ahantu habi. Ntarirarenga ushobora kuzana amahoro ukaba n’umugabo muzima.”

Uyu mugore wa Jose Chameleone kandi yagaragaje ubutumwa yandikiwe n’umuyobozi mu Muryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uzwi nka IJM (International Justice Mission), amuba uko bagera kuri Teta Sandra kugira ngo bamufashe.

Uyu mukozi wo muri IJM yabwiye Daniella Atim ko ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango bwifuza gufasha umugore wa Weasel umaze iminsi agaragara mu bitangazamakuru ko ahohoterwa.

Iki kibazo kandi gikomeje guhagurutsa abo mu myidagaduro baba abo mu Rwanda no muri Uganda, basaba ko hagira igikorwa mu gutabara uyu Munyarwandakazi.

Miss Mutesi Jolly mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko Weasel agomba kuryozwa iri yicarubozo yakoreye umugore we.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto agaragaza inguma zuzuye umubiri wa Teta Sandra, Miss Jolly yagize ati “Iyo habayeho kudahana ihohoterwa rikorerwa abagore, biba ibintu bisanzwe. Ibi ni byo biri kuba.”

Umunyamakurukazi ukomeye muri Uganda witwa Sheilah Gashumba na we ari mu bamaganye iri hohoterwa ryakorewe Teta Sandra.

Uko Teta Sandra yabaye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru