Umuryango w’Abahutu b’Abanye-Congo wamaganye icyo wise ubugambanyi bw’u Rwanda na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abahutu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko uri kwamagana u Rwanda na Uganda bikomeje gufasha umutwe wa M23, uvuga ko ushyigikiye Perezida Felix Tshisekedi.

Bikubiye mu itangazo ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’uyu muryango w’Abahutu b’abanye-Congo yabaye tariki 25 Kamena 2022 i Goma yigaga ku bibazo by’umutekano mucye biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Muri iyi nama y’uyu muryango ushinja ibihugu by’ibituranyi bya DRC gufasha umutwe wa M23, hafatiwemo imyanzuro umunani.

Umwanzuro wa mbere w’iyi nama, uvuga ko Kominote y’Abahutu ibabajwe bidasubirwaho n’ibikorwa byo kuvogera Igihugu cyabo, bikorwa n’u Rwanda na Uganda, byitwaje umutwe wa M23.

Uyu mwanzuro ukomeza ugira uti “Ibi bikorwa by’ubushotoranyi byagize ingaruka kuri DRC byumwihariko mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo, bifatwa nk’ingobyi y’Abanye-Congo b’Abahutu.”

Umwanzuro wa kabiri ugira uti “Umuryango w’Abahutu b’Abanye-Congo ushyigikiye Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC mu bikorwa byo kurinda Igihugu.”

Naho umwanzuro wa Gatatu ukavuga ko uyu muryango w’Abahutu uhamagarira abaturage gushyigikira Igisirikare cyabo kurwanya ibi bikorwa by’umutekano mucye mu bice bya Bunagana, Jomba, Bweza, Kisigari, Rugari, Busanza, Bukoma na Nyirangongo.

Ukomeza usaba byumwihariko urubyiruko gukora ibishoboka byose bagahashya umutwe wa M23.

Iyi myanzuro igakomeza ivuga ko uyu muryango w’Abahutu b’Abanye-Congo wamagana imbwirwaruhame za bamwe mu bayobozi bo mu Biyaga Bigari bavuga ko zumvikanamo gushyigikira umutwe wa M23, bavuga ko ugiye kubohora Igihugu.

Bati “Umuryango w’Abahutu b’Abanye-Congo ntukeneye uburinzi ubwo ari bwo bwose buturutse hanze y’Igihugu butari ubwa Guverinoma ya Congo.

Uyu muryango waboneyeho gusaba Umukuru w’Igihugu cyabo ndetse na Guverinoma kubohora ibice bya Rushuru na Nyirangongo; hifashishijwe inzira za dipolomasi n’iza gisirikare.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru