Umuryango w’Abibumbye wasabye DRC kuyoboka inzira u Rwanda rwakunze kugaragaza runifashisha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bintou Keita uyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo (MONUSCO), yasabye u Rwanda na DRCongo kwifashisha inzira zashyizweho zirimo itsinda rya EJVM rinitabazwa n’u Rwanda.

Kuva umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wazamuka, abategetsi bo muri Congo ntibahwemye gutambutsa imbwirwaruhame ziremereye ku Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Ibi kandi byanaherekezwaga n’ibyemezo bikarishye byafashwe mu buryo buhutiweho nko guhagarika ingendo za sosiyete y’Indege y’u Rwanda (RwandAir) zerecyeza muri iki Gihugu cya Congo ndetse no guhagarika amasezerano yose Guverino yacyo ifitanye n’u Rwanda.

U Rwanda na rwo rushinja DRC ubushotoranyi kubera ibisasu byagiye biterwa na FARDC ifatanyije na M23 ndetse no gushimita bamwe mu basirikare b’u Rwanda, rwakunze kuvuga ko iki Gihugu cy’igituranyi gikwiye kwiyambaza imiryango Ibihugu byombi bihuriyemo cyangwa amasezerano n’izindi nzira zemewe aho kwihutira kuvuga imbwirwaruhame z’urwango.

Ubwo FARDC yarasaga mu Rwanda, Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo gisaba Itsinda ry’Ingabo rigenzura imipaka mu karere rizwi nka EJVM (Expanded Joint Verification Mechanisms) gukora iperereza ryihuse kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi.

Mu nteko y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena, Bintou Keita uyobora ubutumwa bwa MONUSCO yibukije ibi Bihugu byombi kwitabaza inzira zose zashyizweho.

Yagize ati Birakwiye ko Ibihugu byombi byifashisha uburyo bwashyizweho mu karere nk’itsinda ryashyizweho kugenzura imipaka mu karere (EJVM), mu gukemura ibyo batumvikanaho kandi bagendeye ku bimenyetso simusiga.”

Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, muri iyi nteko na we yongeye kunenga ubutegetsi bwa DRC, buhora buzamura ibirego ku Rwanda aho kwifashisha inzira zashyizweho.

Amb. Gatete yagize ati“Ikibazo ni uko ibi birego bivugwa kandi hari inzego zisanzwe ziriho zigenzura ikirego icyo ari cyo cyose cya buri Gihugu. Dufite Expanded Joint Verification Mechanism, (EJVM) itaritabajwe ariko tukaba twumva imbwirwaruhame nk’izi.”

Bintou Keita kandi yavuze ko Perezida wa Angola, João Lourenço ateganya gukoresha inama izahuza ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC), asaba Ibihugu byombi kuzabyaza umusaruro iyi nama, bigashaka umuti w’ibibazo biri hagati yabyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh, mu kiganiro aheruka kugirana n’Abanyamakuru, yavuze ko Abakuru b’Ibihugu byombi bateganya kuzahurira mu biganiro bigamije guhosha uyu mwuka mubi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru