Umushahara w’Abarimu bo muri Primaire mu Rwanda wongereweho hafi 90%

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza, wazamuweho 88% naho uw’abarezi bafite impamyabumenyi za A1 na A0 ukaba wongereweho 40%.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite na Sena, ibimaze kugerwaho mu burezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye muri gahunda y’imyaka irindwi.

Izindi Nkuru

Dr Ngirente yagarutse kuri gahunda zigamije kuzamura imibereho y’abarimu aho Guverinoma yagiye izamura umushahara w’abarimu mu buryo butandukanye.

Kuri iyi ngingo, ni ho Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yahamirije Inteko Ishinga Amategeko ko umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza, kuva muri uyu kwezi uzazamurwa kuri iki kigero cya 88%.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye Intumwa za Rubanda n’Abashingamategeko ko Goverinoma y’u Rwanda ikomeje ibikorwa bigamije kuzamura imibareho y’abarimu.

Yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, hakozwe amavugurura mu kongera umushahara wa mwarimu, avuga ko kuva muri uyu mwaka abarimu batazongera kongererwa 10% gusa nkuko byari bimaze igihe bikorwa.

Yavuze ko Leta yashyize mu byiciro abarimu ku buryo abigisha mu mashuri abanza (bafite A2) bazongererwa umushahara ku rugero rwa 88%, naho abafite impamyabumenyi ya A0 (bigisha mu mashuri yisumbuye) bazongererwa ku kigero rwa 40%.

Minisiteri y’Uburezi yahise ishyira hanze itangazo risobanura ibyo kuzamura umushahara wa mwarimu, rigaragaza ko abarimu bigisha bafite impamyabumenyi ya A2 ari 68 207 aho umwarimu yongerewe 50 849 Frw angana na 88% hagendewe ku mushahara wajyaga uhabwa umwarimu w’umutangizi.

Naho abarimu bigisha bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) ni 12 214 aho umushahara w’umwarimu muri iki cyiciro wongerewe 54 916 Frw angana na 40% hagendewe ku mushahara wacyurwaga n’umwari w’umutangizi.

Abarimu bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) bo ni 17 547,  umushahara w’umwarimu wo muri iki cyiciro we akaba yongereweho 70 195 Frw.

Muri Mutarama 2019, Guverinoma y’u Rwanda yari yazamuye umushahara w’abarimu nkuko byari byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 28 Mutarama.

Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame,  yari yemeje politike, gahunda n’ingamba birimo Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta.

Kuba icyo abarimu bo mu Rwanda bagiye bongererwa 10% ku mushahara wabo buri mwaka, ibintu byakorwaga mu rwego rwo kuzamura imibereho ya mwarimu nk’imwe mu nkingi zikomeye zo kuzamura ireme ry’uburezi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru