Umuvuduko wa 40Km/h ubanza ari nk’uw’abanyamaguru, Polisi yashatse gutubura amafaranga cyane- P.Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku mpaka zari zimaze iminsi zivugwa ku bijyanye n’ibihano by’amande bicibwa abatwara ibinyabiziga kubera umuvuduko mwinshi, avuga ko ubundi umuvuduko wa 40Km/h ari nk’uwabagenda n’amaguru, ati “Ndakeka ko bashatse [Polisi] gutubura amafaranga.” Avuga ko hari ibyo yasabye Polisi y’u Rwanda.

Perezida Kagame Paul yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo mu muhango wo guhemba abasora neza, akaba yashimiye abasora kuko ari bo bagira uruhare mu gufasha Igihugu kugera ku iterambere rikomeje kugeraho.

Izindi Nkuru

 

Umuvuduko wa 40Km/h ni uw’abanyamaguru

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ku ngingo imaze iminsi ivugwaho cyane ijyanye n’amande acibwa abarenza umuvuduko w’ibinyabiziga wagenwe mu Rwanda yagarutsweho cyane muri iki cyumweru.

Perezida Kagame watangiye abwira abitabiriye uriya muhango ko bashobora kuba bageze aho wabereye baciwe amande menshi kubera ziriya camera zashyizwe ku mihanda zimaze iminsi zivugwaho cyane.

Agaruka ku bantu bamaze iminsi bitotomba, yagize ati “Baravuga ngo ntawuhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano ku warengeje ibilometeri nka 40 ku isaha.”

Akomeza agira ati “Uwo muvuduko ubanza ari nk’uwa bamwe muri twe dukoresha tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane kugira ngo…”

Perezida Kagame wavugaga ko uriya muvuduko uri hasi cyane ariko ko adashaka ko umuvuduko uba mwinshi kuko na wo uvamo ingaruka nyinshi.

Ati “Ariko nanone ntabwo umuvuduka wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya. Nabwiye Abapolisi ko nshaka ko tugira balance [guhuza].”

Yanagarutse kandi ku bavugaga ku byapa byo ku muhanda bigaragaza umuvuduko ntarengwa, avuga ko hari abavuga ko batabibona ariko bakaza gutungurwa no kuba baciwe amande, avuga ko ibyo bimenyetso byose bigomba kuboneka kugira ngo hatagira ugwa mu makosa bitamuturutseho.

 

Imisoro idufasha kuzamura imibeho myiza y’abaturage

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gushimira abasora kuko imisoro batanga ari yo igira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Ati “Ari abatabonye igihembo ariko mpereye no kubabibonye, bigaragara ko bakora icyo nabasaba ni ugukora kurushaho ndetse no gukora neza ibyo dukora tukabyongera, tubakira neza bikatugirira inyungu, birumvikana ko igihugu na cyo kibyungukiraho.”

Yanavuze ku bataratanga imisoro, yavuze ko bakwiye kwikubita agashyi kandi bakigira kuri bariya bahembwe uyu munsi.

Perezida Kagame wavuze ko imisoro ubusanzwe ari igishoro cy’imibereho myiza yo mu bihe biba bigezweho ndetse no mu bihe biri imbere, yaboneyeho gushimira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro gikusanya iriya misoro.

Ati “Nabanje gushimira abasora birumvikana ariko n’ababasoresha tubashimire, barabahwitura, bakabibutsa kandi bakajya kwakira ibigenewe Igihugu kandi abanyarwanda twese dusangira.”

RadioTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru