Umuyobozi ukomeye mu Burusiya wari utegerezanyijwe amatsiko muri Uganda yahageze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yamaze kugera i Kampaka muri Uganda, akaba aza guhura na Perezida Yoweri Museveni.

Sergey Lavrov yageze i Kampala muri Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, akaba aza kubonana na Museveni kuri uyu wa Kabiri.

Izindi Nkuru

Lavron ugiriye uruzinduko rwa mbere muri Uganda, we n’itsinda ayoboye aragirana ibiganiro na Perezida Museveni ku mubano w’Ibihugu byombi.

Uyu muyobozi wa Dipolomasi y’u Burusiya, aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda, akaba kandi azasura ibihungu birimo Ethiopia, Misiri ndetse na Congo-Brazzaville.

Uru ruzinduko rwa Sergey Lavrov, ruri mu myiteguro y’Ihuriro rya kabiri ry’u Burusiya na Afurika rizwi nka Russia-Africa Summit rizabera i Addis Ababa hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2022.

Ihuriro rya mbere cyari ryabereye i Sochi mu Burusiya muri 2019 ryari ryitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Burusiya ikomeje gushyira imbaraga mu bubanyi n’amahanga n’ibindi Bihugu aho ikomeje gushaka amasoko mashya ya Peteroli yayo nyuma yuko iki Gihugu gifatiwe ibihano n’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.

Lavrov yagiye muri Uganda avuye muri Congo-Brazzavile aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Denis Sassou Nguwesso mu mujyi wa Oyo, akamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we Vladimir Putin.

Uyu munyapolitiki ukomeye mu Burusiya, yamenyeshyehe abayobozi ba Congo Brazzaville ibijyanye n’impamvu y’intambara u Burusiya bwashoje mu Burasirazuba bwa Ukraine ndetse n’uko ubu byifashe, anagaruka ku masezerano yasinywe tariki 22 Nyakanga yo kurekura amatoni y’ingano yari yarabuze inzira nka kimwe mu byari byateye ibura ry’ibiribwa ku Isi.

Lavrov yaraye ageze muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru