Umuyobozi wa Polisi ya Somalia ati “Dukeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Somalia, Maj General Abdi Hassan Mohamed uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru, yavuze ko igipolisi cyabo gikeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo gikomeze kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zacyo.

Maj General Abdi Hassan Mohamed yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 ubwo we n’itsinda ayoboye bakirwaga n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Izindi Nkuru

Yavuze ko nyuma yuko Igihugu cyabo kivuye mu rugamba rukomeye rw’ibikorwa by’iterabwoba, Polisi y’iki Gihugu iri gutanga serivisi zo kurinda abaturage n’ibyabo mu Gihugu hose.

Yavuze ko nubwo iki Gihugu gikomeje guhura n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Al-Shabaab ariko igipolisi cyacyo, kigenda kirushaho gukora neza kibikesha ubufasha gihabwa n’Ibihugu binyuranye.

Ati “Mu izina rya guverinoma ya Somalia, nka Polisi yacu twishimira ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere umutekano, kubaka amahoro ndetse no kubahiriza amategeko binyuze mu mahugurwa ahabwa ba ofisiye bakuru mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) mu gihe cy’imyaka 10 ishize.”

Yakomeje agira ati Polisi ya Somalia ikeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda kugira ngo yuzuze ishingano ndetse no mu iyubahirizwa ry’amategeko muri Polisi Somalia, Bityo bigatuma habaho ituze no kurinda igihugu bizira ubwoba, igihunga, ihohoterwa cyangwa ibindi byose binyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko uru ruzinduko, ari umwanya mwiza ku mpande zombi, wo kurushaho kunoza imikoranire n’ubufatanye, bakarushaho kurebera hamwe izindi nzego bafatanyamo zirimo nko guhanagana amakuru hagamijwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba.

Ati Polisi y’u Rwanda ifite ubushake mu bufatanye na Polisi ya Somalia ku bw’umutekano n’ituze ry’ibihugu byacu.

Maj General Abdi Hassan Mohamed yakiriwe n’akarasisi k’abapolisi

IGP Dan Munyuza yamwakiriye mu biro bye

IGP Dan Munyuza yamushimiye umuhate bakomeje kugaragaza mu bufatanye bw’Igipolisi ku mpande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru