Undi musirikare wa FARDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda hamenyekanye uko yabugezeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare wo mu ngabo za Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kubukandagiraho ubwo yirukankanaga abana ashaka kubambura intama bari baragiye.

Uyu musirikare yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022, aho yarasiwe mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu.

Izindi Nkuru

Uwahaye amakuru RADIOTV10, tavuze ko uyu Musirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda ubwo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka, akaza gushiduka yarenze umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abashinzwe umutekano ari barinze umupaka w’u Rwanda, bahise barasa uyu musirikare wari uvogereye ubusugire bw’u Rwanda, ahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronald Rwivanga yemereye ikinyamakuru Umuseke iby’aya makuru, agira ati Ni byo. Yambutse binyuranije n’amategeko araraswa.”

Umurambo we wahise unashyikirizwa ubuyobozi n’inzego z’umutekano za Congo, mu gikorwa cyabereye ku Mupaka wa Kabuhanga.

Uyu musirikare yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’ukwezi n’igice undi wa FARDC aharasiwe ubwo yinjiraga ku mupaka uzwi nka Petite Barrière arasa abaturage bambukaga ndetse n’abashinzwe umutekano.

Uwo musirikare warashwe tariki 17 Kamena 2022, na we yahise ahasiga ubuzima, umurambo we na wo ugahita ushyikirizwa inzego za Congo Kinshasa.

Uyu warashwe kuri uyu wa Kane, byabaye nyuma y’umunsi umwe habayeho gukozanyaho hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uku gukozanyaho kwabereye mu giturage cya Murambi muri Teritwari ya Nyiragongo ku wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022 nyuma yuko abasirikare ba Congo bashatse gufasha uwari utwaye magendu kwambuka umupaka mu buryo butemewe kuri borne ya 11.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru twanditse nka RADIOTV10, ivuga ko abasirikare bari ku burinzi kuri uyu mupaka bahise barekurekurira umuriro w’amasasu aba ba Congo hahita habaho gukozanyaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru