United Stars yahagaritse umutoza Mushimiyimana Eric ashinjwa ubutinganyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya United Stars yo mu Kabagari, yahagaritse by’agateganyo Eric Mushimiyimana wari umutoza wayo mu gihe hakomeje iperereza ry’uko ashobora kuba ari umutinganyi nk’uko ibaruwa yandikiwe n’iyi kipe ibisobanura.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Ndendahayo Vedaste, umuyobozi wa United Stars tariki 24 Nzeri 2021, Mushimiyimana Eric yamenyeshejwe ko komite nyobozi y’iyi kipe yateranye ikaganira ku kibazo cy’ubutinganyi uyu mutoza akekwaho bityo baboneraho gufata umwanzuro wo kuba bamuhagaritse mu kazi mu buryo bw’agateganyo.

Izindi Nkuru

Mushimiyimana kandi yanabwiwe ko atari amakuru mpimbano kuko ngo abakinnyi b’iyi kipe ya United Stars bakunze kumurega kenshi ko bafite impungenge z’uko ashobora kuzabashora muri ibi bikorwa bavuga ko bidahesha icyubahiro iyi kipe ibarizwa mu karere ka Ruhango.

Image

Ibaruwa Mushimiyimana yandikiwe na United Stars imuhagarika mu kazi ko kuyitoza

Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1.

United Stars FC iri mu Itsinda C rya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

Mushimiyimana Eric yahagaritswe mu kazi ko gutoza United Stars azira ubutinganyi akekwaho

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru