Urubyiruko ruhamya ko ingingo y’uburambe iruhejeje mu bushomeri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

N’ubwo inzego zishinzwe umurimo zimaze igihe kinini zisaba ko uburambe mu kazi bukurwa mu bisabwa umuntu ashaka akazi, hari urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali ruvuga ko iyi ngingo itaravaho. Ibi ngo ni bimwe mu bituma baheranwa n’ubushomeri kubera ko basabwa ibyo batagira. Minisiteri ishinzwe umurimo mu Rwanda ivuga ko iri mu biganiro n’inzego zigisaba uburambe.

Mu buhamya bukubiye mu magambo y’umuturage witwa  Hagenimana Samuel avuga ko yize amashuri abura akazi gahuye n’amasomo yamaze imyaka akurikirana, kubw’amabura kindi ngo yaje gushakira ubuzima mu mujyi wa kigali.

Izindi Nkuru

We n’urundi rubyiruko rwarangije amashuri ariko rukabura akazi, bavuga ko ingingo y’uburambe mu kazi ari yo ntandaro yo guheranwa n’ubushomeri.

Kugeza uyu munsi ngo amatangazo yose atanga akazi, asaba uburambe mu kazi buri hejuru y’umwaka umwe bityo ngo amahirwe yo gupiganira ako kazi ahita ayoyoka kubera ko baba bavuye mumashuri. Ntahantu baba barigeze bakora iyo mibirimo kubera ko ntashuri na rimwe ryigisha uburambe. Bityo ngo kuba waba ugiye gusaba akazi, barangiza bakagusaba uburambe mu kazi usaba, ngo ni amananiza.

Ikindi ngo ibi bituma batekereza ko abafite akazi ari na bo bagomba gukomeza gukora kubera ko ari bo bafite uburambe mu kazi.

Iyi ngingo y’uburambe mu kazi uru rubyiruko ruvuga, iyo unarebye ku matangazo y’akazi usanga ari ko bimeze, ahenshi uburambe butangirira ku mwaka umwe.

Abanyeshuri basaga 9,000 basoje amasomo yabo muri - Inyarwanda.com

Abanyeshuri basoza amashuri bakagongwa n’ingingo yo kutagira uburambe 

Ku bw’uburemere bw’iki kibazo, uru rubyiruko rubona iki ari cyo gihe yo gukuraho burundu ingingo yitwa uburambe mu kazi.

Bavuga ko hajya harebwa igihe yamaze yimenyereza umurimo kubera ko arangiza amezi atandatu amaze kugaragaza ubushobozi bwe. Ikindi ngo uburambe mu kazi bwaba ari nko gutesha agaciro imyaka yose bamara mu mashuri biga, bityo ngo uburambe ku kazi bwavaho, bityo uru rubyiruko rugahabwa amahirwe yo kwerekana ubushobozi bifitemo.

Kuri iyi ngingo ikomeje gufatwa nk’imbarutso y’ubushomeri kurubyiruko rurangiza amashuri y’ibyiciro bitandukanye, Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda (CESTRAR), ruvuga ko rugiye kuyikoraho ubuvugizi.

Biraboneye Africain, umunyamabanga mukuru wa CESTRAR yatubwiye ko iki kibazo bagiye kugikoraho buvugizi.

Ku ruhande rwa minisiteri ishinzwe abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA), ivuga ko igiye gushyira ingufu ku nzego zigishyira uburambe mubyo bagenderaho bashaka abakozi.

Mwambari Faustin yavuze ko kugeza uyu munsi itegeko ry’umurimo mu rwanda rivuga ko imyanya y’akazi, usibye umuyobozi mukuru w’ikigo, itagomba gusabirwa uburambe kukazi. Yaduhamirije ko munzego za leta byubahirizwa. Ubu ngo bari kuganira n’abikorera kugiti cya bo kugira ngo borohereze urubyiruko rurangira amashuri kubona ubwo burambe mukazi.

Kuri Dr. Bihira Canisius, wikorera kugiti cye; akaba n’umuhanga mu bukungu avuga ko urwego rw’uburezi mu rwanda rugomba gufata iya mbere mugushaka umuti w’iki kibazo.

“Uburambe mu kazi ntawaburwanya ahubwo ni byo dukeneye. Minisiteri y’uburezi n’izindi nzego bagomba gushaka uburyo bavugurura uru rwego, ku buryo umunyeshuri arangiza baritoje ndetse banafite uburambe mu kazi byibuze bw’umwaka umwe.” Dr.Bihira

Abanyeshuri basaga 9,000 basoje amasomo yabo muri - Inyarwanda.com

Abasoza amashuri barasaba leta ko yakuraho ingingo y’uburambe

N’ubwo iyi ngingo ikomeje kuba inzitizi kubashaka akazi, goverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifite ubushobozi bwo gutanga akazi ku bantu batarenze 2% by’abanyeshuri barangiza buri mwaka.

Mu gushaka igishoro cyatuma bikorera, aba basoje amashuri babura abo bahera kuko ngo bava mu mashuri amasambu n’amatungo byaragurishijwe kugira ngo barangize amasomo. ikindi ngo n’ibigo byahawe inshingano zo kubafasha imikorere yabyo ngo ibamo amacenga kugeza uyu munsi ngo ntabuhungiro bafite, amakiriro bayateze kuri leta.

Inkuru ya Kubwimana Vedaste/RadioTV10Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru