Urupfu rw’Umunyarwandakazi bikekwa ko yishwe n’umugabo we babanaga muri Sweden rwashenguye benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda baba muri Sweden bababajwe n’urupfu rwa Ingabire Diane wari muri komite ya Diaspora Nyarwanda yo muri kiriya Gihugu, bikekwa ko yishwe n’umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye ibibazo.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’u Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sweden, bugaragaza ko uyu muryango wababajwe n’urupfu rwa Ingabire Diane.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti “Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sweden, ubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umwe mu bagize komite ya diaspora Ingabire Diane yitabye Imana tariki ya 19/11/2021 mu murwa mukuru Stockholm.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “Twihanganishije umuryango we ndetse nu muryango nyarwanda muri rusange.”

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Finland na wo wagaragaje ko ubabajwe n’uru rupfu rw’uriya Munyarwandakazi.

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’uyu muryango, na bwo bugira buti “Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Finland twifatanyije namwe mu kababaro! Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twihanganishije n’umuryango asize.”

Amakuru aturuka muri Sweden avuga ko Polisi ya kiriya Gihugu yataye muri yombi Uwizeye Jean Damascene wari usanzwe ari umugabo wa Ingabire Diane aho akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugore we.

Polisi yo muri Stockholm yataye muri yombi Uwizeye Jean Damascene tariki 19 Ugushyingo 2021 akekwaho kwica umugore we uzwi nka Ingabire Diane wari ufite imyaka 31, nawe akaba yari ubwo umugore we yari akimara gupfa.

Bamwe mu basanzwe baba hafi y’umuryango wabo, bavuga ko bari baamze iminsi babanye nabi ndetse ko nyakwigendera atahwemye kugaragaza ko afite impungenge z’umutekano we kubera ko umugabo we yamuhozaga ku nkeke.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru