Urwibutso rutazibagirana- Hamida umugore wa Rwatubyaye yahishuye ko bagiye kwibaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hamida umaze igihe mu rukundo na myugariro Rwatubyaye Abdul, agiye kwibaruka ubuheture (umwana wa gatatu) akaba ari umwana azaba abyaranye n’uyu mukinnyi.

Rwatubyaye usanzwe ari myugariro wo hagati mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonie n’ikipe y’Igihugu Amavubi, aherutse gusezerana kubana n’uriya mugore Hamida usanzwe afite abana babiri.

Izindi Nkuru

Hamida wifashishije imbuga nkoranyambaga, yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa gatatu w’umuhungu.

Ni ubutumwa yatambukije akoresheje amafoto amugaragaza ko akuriwe ndetse agaragaza imbamutima atewe no kuba agiye kwibaruka.

Yagize ati “Urwibutso rutazibagirana mu buzima bwanjye, uwa gatatu ari mu nzira, uzavuke neza gikomangoma cyacu, tugukunda urutagira iherezo !”

Uyu mugore kandi avuga ko buri mubyeyi yishimira gushyikirana n’umwana we umuri mu nda akaba yifurije umukunzi we bagiye kubyarana uyu mwana, gusangira ibi byishimo.

Yagize ati “Rukundo umutima w’umuhungu wawe uri gutera.”

Hamida agaragaje ko yitegura kwibaruka umwana we na Rwatubyaye Abdoul, hashize igihe gito basezeranye kubana akaramata.

Hamida usanzwe afite abana babiri, aherutse kugira ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga abazwa niba abandi bana afite ari aba Rwatubyaye ariko arama gihwa avuga ko icyo kibazo azagisubiza ari kumwe na Rwatubyaye.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru