USA: Trump yamaze kugeza Guverinoma mu nkiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yamaze gutanga ikirego kuri Guverinoma y’iki Gihugu nyuma yuko FBI igiye gusaka urugo rwe rwa Mar-a-Lago.

Iki kirego cyatanzwe kuri uyu wa Mbere, gisaba ko ibiro by’Urwego rwushinzwe iperereza imbere muri USA (FBI), bihagarika ibikorwa byo gusoma inyandiko zafariwe iwe kugeza igihe urukiko ruzashyiriraho ugomba kuzisoma.

Izindi Nkuru

Umwe mu banyamategeko ba Trump ndetse n’abantu babiri bo mu muryango w’uyu mugabo, babwiye The Guardian ko “iki kirego gisaba Urukiko gushyiraho umunyamategeko udasanzwe nk’Umucamanza uri mu kiruhuko kuko FBI yatwaye ibikoresho bifite agaciro mu isaka ryayo kandi Ishami ry’ubutabera rikaba ari ryo rifite ubufasha bwo kwemeza ibyo bukoresha mu iperereza.”

Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rwo ku rwego rw’Akarere mu Karere k’Amajyepfo ya Florida, kinasaba ko Guverinoma ikwiye gutanga ibisobanuro ku bikoresho byafatiriwe kandi igasubiza bimwe mu byafatiriwe bitari mu byagombaga gukorwaho iperereza.

Iri saka ryabaye ku rugo rwa Trump tariki 08 Kanama 2022, rigamije kureba inyandiko z’ibanga rikomeye ry’Igihugu Trump yaba yarakuye mu biro by’umukuru w’Igihugu.

Abakozi ba FBI bagiye gukora iris aka, bakuye kwa Trump ubwoko 11 bw’inyandiko, burimo ubushobora kuba ari amabanga akomeye ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano wa USA.

Trump wamaganye iki gikorwa cy’isaka we yise, igitero yagabwego na FBI, icyo gihe yahise avuga ko “urugo rwanjye rwiza rwigaruriwe n’igitero cya FBI.”

Muri 2020 ubwo Trump yatsindwaga na Joe Biden uyoboye Leta Zunze Ubumwe za America ubu, yanze ko bakorana ihererekanyabubasha kuko yamushinjaga kumwiba amajwi ndetse bituma anava muri White House mbere yuko Biden aza mu gihe bagombaga kubisikana, umwe akinjira undi asohoka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru