Uwa ‘Bannyahe’ ‘wagereranyije ijambo ry’Umuvugizi w’u Rwanda n’irya Mugesera’ yagejejwe imbere y’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umuturage wo mu Mudugudu wa Kangondo II [hazwi nka Bannyahe] uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kuba yaragereranyije ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda n’ijambo rutwitsi rya Dr Leon Mugesera.

Uyu muturage witwa Shikama Jean de Dieu wo mu Mudugudu ya Kangondo II mu Kagari ka Nyarutarama, ahaherutse kwimurwa abari bahatuye kuko ari mu manegeka, bakajya gutuzwa ahakwiye, akurikiranyweho ibyaha bibiri; icyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyaha bikekwa kuri Shikama, bishingiye ku majwi yifashe akayoherereza abantu batandukanye harimo Abanyamakuru n’abayobzi ndetse n’abandi bantu basanzwe aziranye na bo.

Ayo majwi arimo afite iminota icyenda ndetse n’afite iminota 11, hari aho Shikama Jean de Dieu yumvikana agereranya ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda ndetse n’ijambo rutwitsi riri mu byatije umurindi ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryavuzwe na Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ijambo ry’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda ridakwiye kugereranywa na ririya rya Mugesera kuko Mukuralinda yavugaga ko abari batuye muri kariya gace bagomba kuhimuka ku nyungu z’ubuzima bwabo kuko hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga betewe n’imiterere yaho.

Mu gihe ijambo rya Dr Leon Mugesera yanise ‘Amahembe ane ya Shitani’ ryumvikanagamo urwango yari afitiye Abatutsi ndetse anahamagarira Abahutu kwanga Abatutsi, rikaba riri no mu byatumye Jenoside ikoranwa ubukana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ijambo rya Mukuralinda nta na hamwe ryumvikanamo urwango cyangwa amacakubiri ahubwo ko ryumvikanamo urukundo Leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo kuko yavugaga ko bariya baturage bagomba kwimurirwa mu nzu nziza kandi ziri ahantu heza bubakiwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Ubushinjacyaha bwabwiye Umucamanza ko ibyagezweho mu iperereza, bigaragaza impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibi byaha ndetse ko n’ayo majwi ahari.

Bwavuze ko ibi yabivugaga yifashishije telefone igendanwa bityo ko aramutse akurikiranywe ari hanze yakomeza kubikora, ndetse ko bugikomeje kumukoraho iperereza, bugasaba ko yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Shikama Jean de Dieu wemera ko ariya majwe ari aye, yavuze ko yayasohoye nk’umuntu wariho akorera ubuvugizi bagenzi be kandi ko iyi mpuruza ye yagize umumaro.

Yavuze ko gusenya Bannyahe byagombaga gukorwa n’ibimodoka binini (Tingatinga) bigera muri 20 ariko ko haje nke kandi ko byatewe n’impuruza yatanze.

Agaruka ku gufungwa by’agateganyo, Shikama Jean de Dieu yavuze ko nta rindi perereza rigikenewe ku Bushinjacyaha bityo ko nta mpamvu yakurikiranwa afunze ku mpamvu zo korohereza iperereza.

Umunyamategeko we witwa Me Innocent Ndihokubwayo yavuze ko umukiliya we afite n’urundi rubanza aburanamo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse ko no kwa Shikama ho hatarasenywa kubera icyo kibazo kikirimo cy’imanza zijyanye n’ingurane atemera.

Uyu munyamategeko kandi yavuze ko Shikama afite n’umuryango agomba kwitaho, bityo ko adakwiye gufungwa ahubwo ko akwiye kurekurwa akajya gukukirana ibyo byose.

Umucamanza wari umaze kumva impande zombi, yahise apfundikira urubanza, yanzura ko ruzasomwa tariki 26 Nzeri 2022.

Shikama ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko

Photos © Jean Paul NKUNDINEZA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru