Uwabaye ‘Manager’ wa BruceMelodie wamufashije gusinyira Miliyari 1Frw yahawe kuyobora radiyo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwabaye umujyanama wa Bruce Melodie wamufashije gusinyira amasezerano ya rutura arimo ayo byavuzwe ko ari aya Miliyari 1 Frw n’andi ya Miliyoni 150 Frw, yabonye akazi ko kuyobora imwe muri radiyo zikorera mu Rwanda, yibanda ku biganiro by’imyidagaduro no guteza imbere umuziki nyarwanda.

Lee Ndayisaba wanakoze ibikorwa binyuranye by’imyidagaduro mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yahawe inshingano zo kuyobora Kiss FM izwiho guteza imbere umuziki nyarwanda.

Izindi Nkuru

Uyu munyemari kandi yanabaye ukurikirana inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie, aho yanamufashije gusinya amasezerano akomeye arimo ayo byavuzwe ko ari aya miliyari 1 Frw.

Ubwo Lee Ndayisaba yakoranaga na Bruce Melodie kandi, uyu muhanzi yanasinye amasezerano ya Miliyoni 150 Frw yo kwamamaza inyubako ya Kigali Arena yaje guhinduka BK Arena.

Bruce Melodie umaze iminsi afite undi mujyanama, yakunze guhakana ko yatandukanye na Lee Ndayisaba, gusa uyu muyobozi mushya wa Kiss FM, akaba yanabyemeje ko atagikorana n’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Rwanda.

Lee Ndayisaba wanabaye umuyobozi wa Clouds TV izwi cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania, yatangaje ko yishimiye kuyobora Kiss FM dore ko asanzwe afite ubunararibonye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Avuga kandi ko kuyobora iyi radiyo izwiho kuzamura umuziki nyarwanda, bitazamugora kuko asanze ifite abanyamakuru b’abahanga bamenyereye akazi.

Ahawe kuyobora iyi Radiyo nyuma y’iminsi micye itanze ibihembo ku bahanzi bitwaye neza bizwi nka Kiss Summer Awards mu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru