Uwabonye iraswa ry’uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yavuze uko byagenze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu babonye igitero cyagabwe kuri Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, warasiwe mu ruhame, yavuze ko babonye uwamurashe yirukankana imbunda agahita arekura isasu rigafata uyu munyapolitiki agahita yikubita hasi.

Shinzo Abe yarasiwe mu Mujyi wa Nara ubwo yariho atambusa imbwirwaruhame ahita yikubita hasi.

Izindi Nkuru

Uwabaye Guverineri wa Tokyo, Yoichi Masuzoe mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, yavuze ko Shinzo Abe akiraswa yabaye nk’ugwa igihumure.

Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yarashwe ahagana saa tanu n’igice [11:30’] za mu gitondo zo muri iki Gihugu.

Umunyamabanga mukuru wa Guverinoma y’u Buyapani, Hirokazu Matsuno yagize ati “Umuntu umwe ukekwaho kumurasa, yatawe muri yombi. Uko ubuzima buhagaze bwa Abe kugeza ubu ntituramenya uko bumeze.”

Hirokazu Matsuno yavuze ko “Uwakoze iki gikorwa n’impamvu iyo ari yo yose yaba yabimuteye ntibishobora kwihanganirwa kandi tubabajwe n’iki gikorwa.”

Umwe mu biboneye iki gitero yavuze ko babonye umugabo yirukanka afite imbunda nini ari bwo yahise arasa uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani agahita agwa hasi avirirana amaraso.

Uyu wabibonye yavuze ko abashinzwe umutekano bahise bafata uyu warashe bagahita bamuta muri yombi.

Ikigo gishinzwe gucunga Ibiza mu Buyapani, cyatangaje ko Abe yarashwe ku izuru ry’iburyo agakomereka.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru