Uwabwiye Perezida ko yariganyijwe inzu ubu ukekwaho icyaha yafatiwe icyemezo n’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Muhizi Anatole uherutse kugeza ikibazo kuri Perezida Paul Kagame ko yariganyijwe umutungo na BNR, ubu akaba akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubwo Perezida Paul Kagame yagiraraga uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, Muhizi Anatole yamugejejeho ikibazo, avuga ko yaguze inzu n’uwari umukozi wa Banki nkuru y’Igihugu akaza kuyiba, ubundi iyo nzu igafatirwa n’iyi Banki.

Izindi Nkuru

Uyu muturage wavugaga ko iki kibazo nubundi yakigejeje kuri Perezida Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Musanze muri 2015 ndetse agasaba abayobozi kukimukemurira, ariko ko bagiye bamurerega.

Tariki 27 Kanama 2022, ubwo uyu muturage aheruka kubaza iki kibazo Perezida Kagame mu Karere ka Nyamasheke, Umukuru w’u Rwanda yasabye ko ikibazo cy’uyu muturage gikemurwa bitarenze iminsi itatu.

Gusa nyuma y’iminsi micye, haje kumvikana inkuru ko uyu muturage yatawe muri yombi nyuma yuko inzego zitangiye kwinjira muri iki kibazo zigasanga ahubwo ari we uri mu makosa kuko yari yarigometse akanga kubahiriza icyemezo cy’Urukiko kimusaba kuva muri iyo nzu aburana ndetse akaba anakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu muturage ubu uregwa hamwe n’abandi bantu batatu, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge rwafashe icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo, rwemeza ko babiri muri bo bafungwa iminsi 30.

Abafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, ni Muhizi Anatole na Nibigira Alphonsine mu gihe Rutagengwa Jean Leon we yarekuwe by’agateganyo.

Urukiko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma aba bombi bakekwaho gukora icyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bahuriyeho.

Muri uru rubanza rw’ifunga ry’agateganyo, Muhizi Anatole yari yunganiwe na Me Nzabihimana Jean Claude, Nibigira Alphonsine yunganiwe na Me Uzamukunda Sarah naho Rutagengwa Jean Leon yunganirwa na Me Bayisabye Ernest.

Aba bose uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha kimwe cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, yakozwe igamije gutambamira icyemezo cyo guteza cyamunara iyi nzu.

Muhizi Anatole yaguze inzu na Rutagengwa Jean Leon usanzwe ari umugabo wa Nibigira Alphonsine ariko uwaguze aza gukoresha icyemezo kigaragaza ko uyu Nibigira ari ingaragu atasezeranye na Rutagengwa mu gihe ngo basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge.

Iyi nyandiko yari igamije gutesha agaciro cyamunara yakozwe n’Umuhesha w’inkiko witwa Me Habinshuti Jean Desire, y’inzu iri mu kibanza gifite nimero ya UPI: 2/08/12/05/4669, kuko yagaragazaga ko nyiri uyu mutungo atasezeranye n’umugore we mu gihe iriya nzu yagurishijwe hagendewe ku isezerano rye.

Nibigira usanzwe ari umugore wa Rutagendwa [waguze inzu na Muhizi] yabwiye Urukiko ko atari gutinyuka gukoresha iyo nyandiko nyamara abizi neza ko yasezeranye n’umugabo we.

Yavuze ko ahubwo akeka ko iyi nyandiko yakoreshejwe na Muhizi akoresheje imyirondoro ye ndetse ko amafaranga ibihumbi 200 Frw yishyuwe Umunyamategeko witwa Me Katisiga Emile wanditse kiriya cyemezo, yatanzwe na Muhizi mu gihe andi ibihumbi 300 Frw yayamuhaye mu ntoki.

Nibigira uvuga ko nta nyungu n’imwe yari kugirira mu gukoresha iyi nyandiko mpimbano, yavuze kandi ko amasezerano ya Muhizi na Me Katisiga Emile yo gukora iki cyemezo, atigeze ayasinyaho.

Rutagengwa Jean Leon we yari afunzwe kuko ari umugabo wa Nibigira, aho byakekwaga ko ari ikitso muri ibi iki cyaha gikekwa ku mugore we na Muhizi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mukeshimana Marie Rose says:

    Bihuriyehe no kuba Muhizi yaraguze inzu agakora mitasiyo imbere y aNoteri, yarangiza agahuguzwa na BNR?
    Ese yayiguze n’utari nyirayo? Abantu bararengana rwose.
    Kuba abo batarasezeranye bihurira he n’ubugure? Yayiguze yanditse Kuri nde?

    Mujye musobanura neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru