Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yateye ivi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis, yateye ivi asaba Isaro Sonia ko yazamubera umugore nawe usanzwe ukora muri FERWAFA.

Abinyujije kuri WhatsApp Status,  Regis yagize ati “gutegereza byararangiye. Uyu ni we wanjye”

Izindi Nkuru

Isaro Sonia wambitswe impeta, akaba ari umunyamabanga wa wa perezida wa federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uwayezu Regis w’imyaka 38, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yari amaze imyaka irindwi ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu kigo cy’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC ) ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo hasohotse amafoto ya Regis na Sonia amaze kumwambika impeta ya fiançailles.

Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda. Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru