Uwari Colonel muri FARDC wari inkoramutima ya Kabila yagiye muri M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusirikare wahoze afite ipeti rya Colonel mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yarigeze no kuba inkoramutima ya Joseph Kabila, yamaze kwinjira mu mutwe wa M23.

Bernard Maheshe Byamungu wahoze afite ipeti rya Coloneli muri FARDC, yavuye i Kinshasa kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 17 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu musirikare yamaze kujya kwifatanya na M23 mu Mujyi wa Bunagana wo mu Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru umaze amezi atatu uri mu maboko y’uyu mutwe.

Uyu wahoze ari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Congo, yari inkoramutima ya Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko muri 2012 baza kudacana uwaka ndetse aza gufungirwa muri Gereza ya Makala aho yamazemo imyaka irindwi.

Icyo gihe yari yafunnzwe azira gukorana n’umutwe wa M23 mu buryo bwo kuwuha intwaro ndetse no gukorana n’abawushinze.

Yafunguwe muri 2019 ku bw’imbabazi za Perezida Félix Tshisekedi, ahabwa amabwiriza yo kutarenga umujyi wa Kinshasa.

Ubwo yafungurwaga yashyiriweho maneko yo kumenya uburyo yinyagambura kugira ngo atazacika, ariko byaje kurangira anyuze mu rihumye inzego z’ubutasi.

Amakuru avuga ko Bernard Maheshe Byamungu yavuganaga na Gen Sultan Makenga uyobora abarwanyi ba M23 mu biganiro byateguraga guhirika ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru