Uwari inkoramutima ya Tshisekedi ubu umurwanya amuvuzeho ibintu bikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, ubu akaba afite ishyaka rye yashinze, yatutse ubutegetsi bwe [Tshisekedi], avuga ko igihe kigeze ngo buveho kuko ntacyo bumariye Abanye-Congo.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022 mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru agaragaza ishyaka rye rishya rye AC (Alliance pour le Changement).

Izindi Nkuru

Jean-Marc Kabund wavuze ko iri shyaka ryanzwe kwandikwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yaboneyeho kubunenga yivuye inyuma, avuga ko atari ubutegetsi bukwiye kuyobora Igihugu cyabo.

Uyu Munyapolitiki wanaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, akimara kwegura yatangaje ko agiye gutangira paji y’amateka mashya azandikwa nicyuya cyishyaka ryacu, rizarandura burundu igitugu niyicaruzo.

Kabund wari Perezida w’Ishyaka UDPS rya Tshisekedi ubwo yimamarizaga gutorwa muri 2018, yavuze ko yicuza kuba yarafashije uyu mugabo gutorwa nka Perezida.

Yagize ati Yego zari inshingano zanjye ariko ndicuza kuba naratanze umusanzu kugira ngo Félix Tshisekedi atorerwe kuba Perezida wa Repubulika.

Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, Jean-Marc Kabund yagaragaje umujinya avuga ko yawutewe n’imiyoborere ya Tshisekedi, aho anyuzamo akagira ati Tshisekedi nta muyobozi umurimo.

Yavuze ko abagize Guverinoma ya Congo, bakomeje kurangwa n’umururumba wo kwiba Igihugu cyabo kandi ntacyo bakora ndetse ngo na Tshisekedi ubwe yirirwa ajya mu mahanga kandi ingendo ze zikaba zidatanga umusaruro kuko Igihugu cyabo gifite ibibazo byinshi mu mibanire n’amahanga.

Yavuze ko abaturage bakwiye guhaguruka bakamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi aho kwirirwa bamagana u Rwanda no gushyigikira igisirikare cyabo cya FARDC gikomeje kurangwa n’imbaraga nke.

Umunyapolitiki Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe (Engagement Citoyen pour le Development) mu Nteko Rusange y’iri shyaka yabaye mu cyumweru gishize, na we yari yanenze ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko byumwihariko kuba ngo Congo ikomeje kuvogerwa n’u Rwanda ari uko iyobowe n’abategetsi batari bakwiye kuba bayiyobora.

Martin Fayulu wakunze kugaragaza ko yanga u Rwanda, yavuze ko natirerwa kuyobora DRCongo, azarandura burundu ibyo yita kuba u Rwanda ruvogera Congo.

Uyu Munyapolitiki ugishinja Tshisekedi kumwiba amajwi mu matora ya 2018, yavuze ko adateze kongera kumwiba kuko mu matora ya 2023 naramuka yongeye kumwiba, abayoboke be bazirara mu mihanda bakisubiza ubutegetsi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru