Uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yahagaritswe ataranuzuza umwaka umwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritswe kuri izi nshingano kubera imikorera itanoze yamuranze mu kazi.

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, rivuga ko “guhera none tariki 20 Kamena 2022 FERWAFA yahagaritse Muhire Henri Brulart ku nshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko Muhire Henry Brulart ahagarutswe kubera ibibazo by’imicungire itanoze yagaragaje mu kazi ke.

FERWAFA ivuga ko Muhire Henry Brulart aba asimbuwe by’agateganyo na Komiseri ushinzwe amategeko Delphine Uwanyiligira.

Tariki 06 Mutarama 2022, ni bwo Muhire Henry Brulart yari yatangajwe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regiswe wavuye kuri uyu mwanya yeguye muri Nzeri 2021.

Uwayezu François Regis wari wasimbuwe Muhire Henry Brulart wahagaritswe, yari amaze imyaka 3 ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yari yagiyeho muri Gicurasi 2018.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru