Uwari V/Mayor wa Burera yakatiwe gufungwa imyaka 2 n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 5Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Manirafasha Jean de la Paix wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije Ushinzwe imibereho y’Abaturage, yahamijwe ibyaha birimo ruswa, ahanishwa gufungwa imyaka ibiri n’igice no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 Frw.

Manirafasha Jean de la Paix waregwaga hamwe na bagenzi be barimo abimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel, baburanishwaga n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze.

Izindi Nkuru

Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha birimo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo Ubushinjacyaha bwasobanuraga icyifuzo cyabwo muri uru rubanza, bwari bwasabiye abaregwa gufungwa imyaka irindwi ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5.

Ubushinjacyaha kandi bwari bwasabye Urukiko gushyiramo umwihariko kuri Manirafasha Jean de la Paix kubera uburemere bw’ibyo yakekwagaho.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye umwanzuro warwo aho rwahamije Manirafasha gufungwa imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw mu gihe bagenzi be bahanishijwe gutaga ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri muntu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru