Uyu munsi imikino ya Shampiyona irakomeza umukino ukomeye ni Derby y’umujyi wa Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus  National League 2021-2022” irakomeza  hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri, taliki 02 na 03 Ugushyingo 2021.

 

Izindi Nkuru

Kuri uyu wa Kabiri taliki 02 Ugushyingo 2021 hateganyijwe imikino 3 harimo utegerejwe cyane na benshi ugomba guhuza ikipe ya AS Kigali  na Kiyovu.

 

Izi kipe zombi zariyubatse cyane  kandi ku munsi wa mbere  wa shampiyona zabonye intsinzi. Kiyovu yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 naho AS Kigali itsinda Espoir FC ibitego 2-0.Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).

 

Ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa mbere, abakinnyi babiri bashya ba Kiyovu, Emmanuel Okwi na Muzamiru Mutyaba bavuy muri Uganda  nta bwo bakinnye kubera ibyangombwa ariko ubu byarabonetse kuri uyu mukino wa AS Kigali bemerewe  gukina.

 

Mbere y’uyu mukino wa AS Kigali na Kiyovu, ikipe ya Gorilla FC  yatsinzwe umukino wa mbera irakira Marines FC  na yo  yatsindiwe iwayo  na Gasogi United. Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa sita n’igice (12h30).

 

Undi mukino urabera i Huye aho ikipe ya Mukura yakira Gasogi United, saa cyenda (15h00). Umukino wa mbere, Mukura yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 naho Gasogi United itsinda Marines FC.

Indi mikino y’umunsi wa kabiri

Ku wa Gatatu taliki 03 Ugushyingo 2021, hateganyijwe indi mikino y’umunsi wa  kabiri  aho Police FC izakira Espoir FC i Nyamirambo (12h30), Bugesera FC yakire Etincelles FC i Nyamata (18h00), Rutsiro FC yakire Rayon Sports i Rubavu (15h00), Gicumbi FC ikine na Etoile de l’Est FC i Gicumbi (15h00) naho APR FC yakire Musanze FC i Nyamirambo (15h00).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru