V/Mayor waringanye Umunyamakuru: Ati “Nta gisubizo nari mfite”, Meya ati “Ni ikosa ry’akazi”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize icyo avuga ku mashusho agaraza Umwungirije aringana umunyamakuru wamubajije ikibazo aho kumusubiza akicecekera ndetse agahita yigendera, mu gihe nyiri kubikora we yavuze ko yabajijwe ikibazo atari afitiye igisubizo.

Aya mashusho yasakaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, agaragaza Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle ari kubazwa n’itangazamakuru atunzwe microphones zirimo iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro yariho agirana n’Itangazamakuru, Umunyamakuru umwe amubaza ikibazo cyerekeye bamwe mu Banyarwanda bo mu Cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Shingiro bubakiwe inzu ariko zigatangira kwangirika zitarazuza n’umwuka.

Umunyamakuru agira ati “murabafasha iki ngo bongere bayasubiremo ko bari bayishimiye?”, uyu muyobozi aho kumusubiza agakomeza kwirebera nk’utigeze yumva ikibazo, umunyamakuru akonera akamusubiriramo, umuyobozi akongera akaruca akarumira, ari nab wo ahita amushimira, undi agahita ahindukirana imbaraga akigendera.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko iyi myitwari y’umwungirije bayifata nk’ikosa ry’akazi kuko ngo byaba kuri buri wese.

Yagize ati “Turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”

Ramuli yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere icyo bashobora gukora ari ukuganiriza uyu mugenzi wabo kugira ngo atazasubira.

Ati “Wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe, itagakwiye no kuba yakongera.”

Gusa bamwe mu batanze ibitekerezo ku nkuru yanditswe na RADIOTV10 kuri uyu Mbere, bakomeje kuvuga ko umuyobozi nk’uyu usuzugura itangazamakuru anirebera ko hari Camera, bigaragaza ibyo akorera abaturage basanzwe.

Hakaba hari n’amakuru avuga ko uyu muyobozi na we ubwe wigeze kuba Umunyamakuru atari ubwa mbere aringanye itangazamakuru muri ubu buryo.

Yahise ahindukira arigendera

 

“Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka”

Uyu muyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Axelle Kamanzi, yavuze ko kiriya kibazo cy’umunyamakuru yanze gusubiza, yakibajijwe nyuma y’ibindi byinshi yari amaze kubazwa birimo iby’inda ziterwa abangavu ndetse n’ibindi bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Ngo ubwo yariho atekereza kuri ibyo bibazo yari amaze kubazwa no gusubiza, nib wo yabajijwe iki cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Shingiro, ako kanya igisubizo cyacyo nticyahita kiza.

Yagize ati “Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi. Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo […] Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.”

Gusa muri ayo mashusho, uyu muyobozi agaragara nyuma yo kwanga gusubiza Umunyamakuru, ahita ahindukirana ibakwe agahita agenda.

Bame mu bakora umwuga w’itangazamakuru, bagaragaje ko imyitwarire y’uyu muyobozi ari kimwe mu bihamya ko abakora uyu mwuga badahabwa agaciro bakwiye ndetse bakavuga ko bishimangira ikibazo kiri mu burenganzira bwo guhabwa amakuru.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Hagenimana says:

    Tekereza nawe ukoreye ibyo umunyamakuru umuturage niwe yatega amatwi uvuye iyo mucyaro

    • BAVUGUKULI JEAN ERIC says:

      Nawe nubona inshingano zisaba kubazwa amaraporo menshi uzaba ubimenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru