Vanessa Mdee na Rotimi baritegura kwibaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahanzi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania n’umukunzi we Olurotimi Akinosho uzwi nka Rotimi bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo, baritegura kwibaruka aho bagaragaje amafoto umugore akuriwe.

Vanessa Mdee umunyatanzaniyakazi w’icyamamare muri muzika n’umukunzi we Rotimi ukoma mur Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze kwemeza ko bitegura kwibaruka mu minsi ya vuba.

Izindi Nkuru

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Rotimi yahamije ko azashimishwa no kubona imfura y’aba bombi, umwana yagaragaje ko ari umuhungu.

”Impano ikomeye nahawe n’Imana, ndashima Yesu waduhisemo ni iby’agaciro gahebuje, turatengamaye. Wahinduye ubuzima bwanjye ndetse kugeza ubu dufite ikiduhuza ntakuka kizatuma dukuza umuto wacu. Ndakomeza gusengera umuhungu wacu azakurane umutima wawe, imyumvire n’umuhate ugira, ndakurindana n’umwana wacu mbaha buri kimwe mfite” Rotimi agaruka ku mukunzi we Mdee.

Image

Vanessa Mdee na Rotimi baritegura kwibaruka

Ku ruhande rwa Vanessa Mdee we yanditse avuga ko muri iyi minsi ya nyuma yo gutwita ariko ububabare bwose aba acamo aribyo bimuha agaciro imbere ya Rotimi.

“Ibyacu ni byiza kuva ku munsi wa mbere, ibi byumweru bya nyuma byo gutwita ntabwo numva ububabare bukabije cyangwa ibindi bimenyetso biteye ubwoba. Ahubwo mba numva umwana antera utugeri ndetse bimwe mu biryo bikananira. Biba bigoye muri iyi minsi kuko umwana aba ategura kuvuka, ibyo byose nibyo bituma mpamya ko nkunzwe.” Mdee agaruka ku gutwika kwe no kwitegura kubyara.

Image

Vanessa Mdee avuga ko kuba atwite inda ya Rotimi

Vanessa w’imyaka 32 na Rotimi w’imyaka 33 bahuye bwa mbere mu mujyi wa New Orleans ahari habereye iserukiramuco rya “Essence Festival”, icyo gihe bari mu muhuro wa  nyuma y’ibirori (After party). Urukundo rw’aba bombi rwagihe ahabona tariki 30 Ukuboza 2020 ubwo Rotimi yambikaga impeta Vanessa Mdee.

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru