Volleyball:  Dusenge Wicliff yerekeje muri Tala’ea El Gaish

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa gatanu  tariki ya 29 Ukwakira 2021,  nibwo  Dusenge Wicklif yerekeje mu gihugu cya Misiri aho yerekeje mu ikipe ya Tala’ea El Gaish Volleyball Club.

 

Izindi Nkuru

Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika aherutse kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, Dusenge Wycklif yahise yegerwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Tala’ea El Gaish maze baganira ku kuba yajya gukinira iyi kipe.

 

Wycklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe scolaire Officiel de Butare yahise yerekeza muri APR VC nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball club yakiniye umwaka umwe.

 

Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

 

Dusenge w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu dore uko yigeze no kuyobora bagenzi be batarengeje imyaka 21. (U-21 Captain), Wicklif yamaze gusinyira Tala’ea El Gaish amasezerano angana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru