VOLLEYBALL: Ntagengwa Oliver ntari mu bakinnyi bakomeza imyiteguro y’igikombe cya Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuva tariki 15-20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena hazabera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri Volleyball. munya-Brazil, Paulo De Tarso Milagres wahawe akazi ko kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (abagabo & abagabo) yasohoye urutonde rw’abakinnyi 20 batyaye bagomba gukomeza imyitozo. Ntagengwa Olivier ntari mu bakinnyi bemeje umutoza mu myitozo bamazemo iminsi.

Ntagengwa Olivier ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball bamaze kubaka izina ndetse bari no mu cyiciro cy’abakinnyi bamaze igihe mu ikipe y’igihugu. Gusa kuri ubu ntari mu bakinnyi 20 umutoza yasigaranye mu mwiherero mu cyiciro cy’abagabo.

Izindi Nkuru

Abakinnyi 20, umutoza Paulo De Tarso Milagres yahisemo ko bakomeza imyitozo ni; Nsabimana Mahoro Ivan, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cedric, Kanamugire Prince, Muvara Ronald, Sibomana Placide Madison, Dusabimana Vincent, Nkurunziza John, Karera Emile, Rwigema Simon, Yakan Guma Lawrence, Dusenge Wickliff, Niyogisubizo Samuel, Mutabazi Yves, Nelson Murangwa, Mukunzi Christophe, Gisubizo Merci, Akumuntu Kavalo Patrick, Ndahayo Dieu Est La na Flavien Ndamukunda.

Image

Ntagengwa Olivier ntari mu bakinnyi basigaye mu mwiherero

Mu cyiciro cy’abagore nabo bazakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, umutoza Paulo De Tarso Milagres yakoze urutonde rw’abakinnyi 18 bagomba kuzavamo 12 ba nyuma bazakina irushanwa nyirizina.

Abakinnyi basigaye mu mwiherero ni; Igihozo Cyuzuzo Yvette, Uwamariya Jacqueline, Ndagijimana Iris, Hakizimana Judith, Nyirarukundo Christine, Nzayisenga Charlotte, Yankurije Francoise, Uwamahoro Beatrice, Mukantambara Seraphine, Munezero Valentine, Uwiringiyimana Albertine, Dusabe Flavia, Mukandayisenga Benitha, Akimanizanye Ernestine, Nyirahabimana Divine, Musaniwabo Hope na Niyomukesha Euphrance.

Image

Igihozo Cyuzuzo Yvette kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore ikina Volleyball

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru