VOLLEYBALL: Tunisia na Cameron zirakina umukino wa nyuma, u Rwanda rurashaka umwanya wa 5

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nzeri 2021 nibwo hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino wa Volleyball, ikipe y’igihugu ya Cameron iracakirana na Tunisia guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Kigali Arena (18h00’). Morocco izahura na Egypt bashaka umwanya wa 3 (15:00).

Ikipe y’igihugu ya Tunisia n’iya Cameron zahise zibona itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera i Moscow mu Burusiya mu 2022.

Izindi Nkuru

Ikipe y’igihugu ya Cameron yageze ku mukino wa nyuma itsinze Morocco amaseti 3-2(15-25,25-22,21-25,25-17,15-13)  mu gihe Tunisia yageze ku mukino wa nyuma itsinze Misiri amaseti 3-1 (25-19,16-25,25-14, 25-21).

Image

Image

Umukino wahuje Misiri na Tunisia ku mugoroba w’uyu wa mbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye iri rushanwa irahura na Uganda kuri uyu wa kabiri guhera saa tanu z’amanywa mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu. Ikipe itsinda irafata umwanya wa gatanu mu gihe iyitsindwa ifata umwanya wa gatandatu.

U Rwanda rwageze kuri uru rwego nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti 3-0 (25-17,25-22,25-17) mu mukino wakinwe ku mugoroba w’uyu wa mbere muri sitade nto ya Remera. Ikipe y’igihugu ya Nigeria irahura na DR Congo bahatanira umwana wa karindwi (7-8). Uganda yageze ku rwego rwo guhatanira umwanya wa gatanu nyuma gutsinda DR Congo.

Image

Umukino w’u Rwanda na Nigeria wakiniwe muri Petit Stade Remera

Image

Image

Mutabazi Yves acunga ahaturuka umupira wa Nigeria

Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Uganda mu mikino yasozaga iyo mu itsinda rya mbere (A), u Rwanda rwari rwatsinze Uganda amaseti 3-2.

Image

Image

Image

U Rwanda aho rwakiniye hose abafana baba bahari

Mu cyiciro cy’abagore naho u Rwanda rwabonye itsinze ya kabiri mu irushanwa, nyuma yo gutsinda Cameron mu mukino ufungura irushanwa nyirizina. Ku mugoroba w’uyu wa mbere, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu cyiciro cy’abagore yatsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-22,25-23,25-23).
Kuri uyu wa kabiri ni ikiruhuko ku ikipe y’abagore (amakipe yose) b’u Rwanda mbere y’uko kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2021 bazaba bahatana na Senegal mu mukino uzakinwa guhera saa kumi n’ebyiri (18h00’).

Image

Ikipe y’abagore (Rwanda) ihagaze neza mu irushanwa

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru