WOMEN-BASKET: Ikipe y’igihugu yatangiye umwiherero urarayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa mbere, ikipe y’igihugu ya Basketball (Abagore) yatangiye umwiherero urarayo (Residential Camp) yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021. Imikino yo gushaka itike izabera mu Misiri kuva tariki 5-10 Nyakanga 2021.

Imikino ya nyuma y’igikombe cya cy’ibihugu izaba ikinwa ku nshuro ya 25 ikazabera murin Cameroon kuva tariki 17-26 Nzeri 2021. Ibihugu 12 nibyo bizabona itike ya nyuma mu mikino izabera mu Misiri kuva tariki ya 5-10 Nyakanga 2021.

Izindi Nkuru

Iyi kipe iri kuba muri Elevate hotel i Nyarutarama ikazajya ihava igihe mu myitozo muri Kigali Arena nk’uko amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abihamya.

Umunya-Senegal Cheikh Sarr utoza amakipe y’u Rwanda (Abahungu/abakobwa) yahamagaye abakinnyi 15 barimo Hope Butera ukinira South Georgina Tech College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ineza Sifa Joyeuse ukina mu ikipe ya Green Forest High School muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Whitney Houston kuri ubu udafite ikipe.

Abakinnyi 15 Cheikh Sarr azakuramo 12 bazajya mu Misiri:

1.Whitney Houston

2.Mwizerwa Faustine (The Hoops Rwa)

3.Tetero Odile (RP-IPRC Huye)

4.Micomyiza Rosine (The Hoops Rwa)

5.Marie Laurence Manizabayo (APR)

6.Iryikmanivuze Deborah (The Hoops Rwa)

7.Cecile Nzaramba (RP-IPRC Huye)

8.Ineza Sifa Joyeuse (Green Forest H.School)

9.Muhoza Emerance (The Hoops Rwa)

10.Urwibutso Nicole (The Hoops Rwa)

11.Uwizeyimana Assouma (APR)

12.Rutagengwa Nadine (The Hoops Rwa)

13.Umugwaneza Charlotte (APR)

14.Mushikiwabo Sandrine (RP-IPRC Huye)

15.Hope Butera (South Georgina Tech College)

INKURU YA: MIHIGO Sadam/RADIO & TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru