Yajyanye mu nkiko umugore we kubera kubyara umwana ‘udashamaje’ amwaka Miliyoni 120Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Bushinwa haravugwa inkuru itangaje y’umugabo wajyanye mu nkiko umugore we kuko yabyaye umwana ufite isura idashamaje, yaka impozamarira y’ibihumbi 120 $ [miliyoni 120 Frw], ndetse aramutsinda.

Uyu mugabo witwa Jian Feng yajyanye mu nkiko uyu mugore we nyuma yuko abyaye umwana udasa n’umwe mu babyeyi be yaba nyina cyangwa Se.

Izindi Nkuru

Yashinjaga umugore we kumuca inyuma akabyarana n’undi mugabo ariko byaje kugaragara ko ikibazo atari ukumuca inyuma ahubwo ko ari umugore wamubeshye. Muti byagenze gute?

Byaje gutahurwa ko uyu mugore yari yaribagishije isura mbere yuko ahura n’uyu mugabo ku buryo ari byo byatumye uriya mwana babyaranye aza afite isura idasa n’iy’umwe mu babyeyi be bombi mu gihe ashobora kuba asa na nyina mbere yuko yibagisha.

Uyu mugore wakoresheje ibihumbi 100 $ mu kwibagisha, yahamijwe icyaha cy’ububeshyi kuko yahishe umugabo we ububi bwe.

Jian Feng wajyanye mu nkiko umugore we amushinja kuba yaramuciye inyuma, yahise ahindura ikirego, amurega kumubeshya no kumuhisha ko yari mubi bityo ko yashyingiranywe na we ku kinyoma gihanitse.

Uyu mugabo yatsinze urubanza, ndetse Umucamanza yemeza ko uyu mugore agomba gutanga indishyi ya 120 000$.

Umugore yashyingiranywe n’umugabo we abanje kwibagisha ngo ase neza

RADIOTV10

Comments 1

  1. diddy says:

    iyi nkuru ko ari iyakera cyane koko mujye mushyiraho nigihe byabereye bitazajya bicanga abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru