Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
06/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuba turi Igihugu cyakira neza abantu ntibiha uburenganzira abaturanyi kutuvogera- Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiriye uruzinduko mu baturanyi muri Congo-Brazzaville, yavuze ko nta gushidikanya ko u Rwanda rufasha M23, gusa avuga ko afite icyizere ko umwuka mubi wavutse hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda uzarangira.

Perezida Félix Tshisekedi wagendereye mugenzi we Denis Sassou Nguesso mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yongeye kuvuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 ndetse ko ari rwo ruwuha intwaro.

Muri uru ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Oyo uherereye mu bilometeri 400 ubuye i Brazzaville, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ari na cyo yongeye kuvugiramo ko u Rwanda rutera inkunga uyu mutwe.

Ubwo yagarukaga ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, yagize ati “Iteka nahoraga nifuza ko baharura inzira ziduhuza aho kubaka inkuta zidutanya yewe ni na byo nakunze gusubiramo ariko ku bw’amahirwe macye turi aho turi uyu munsi.”

Perezida Félix Tshisekedi yakomeje avuga ko nubwo bimeze uko ariko “Mfite icyizere ko bitazakomeza kumera uku.”

Yavuze ko mu kubaka ubuvandimwe no gushyira hamwe hagati y’Ibihugu hatagomba kuzamo intege nke ndetse ko Igihugu cye gishyize imbere iyi ntego.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyoboye ni Igihugu twifuza kubona gitemba amahoro, umutekano ndetse no kwakira neza abantu kuko Igihugu cyacu iteka giha ikaze abantu. Ariko ntibiha uburenganzira abaturanyi kuza kutuvogera.”

Yakomeje agira ati “Ndizera ko u Rwanda ruzabona iri somo kuko uyu munsi birigaragaza ko ntagushidikanya ko u Rwanda rutera inkunga M23 kugira ngo ize kudushotora.”

Gusa u Rwanda rwo haba hambere ndetse no muri ibi bihe, rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe wa M23, ruvuga ko rudashobora gutera inkunga umutwe uwo ari wo wose wahungabanya umutekano w’ikindi Gihugu kuko nta nyungu na nke rwakuramo.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza ko ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibibazo by’imbere muri iki Gihugu bikwiye gushakirwa umuti n’ubuyobozi bwacyo aho kujya gushakira impamvu aho zitari.

U Rwanda ahubwo rwagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo ikomeje kurushotora kuko Igisirikare cy’iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda cyarashe mu Rwanda inshuro ebyiri mu mezi abiri gusa.

FARDC imaze iminsi ikorana na FDLR baherutse kurasa ibisasu rutura mu Rwanda byakomerekeje bamwe mu Banyarwanda ndetse bikanangiza ibikorwa bimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + fourteen =

Previous Post

RDF na UPDF bongeye gushimangira kunga ubumwe, ukuriye CMI aza mu Rwanda

Next Post

Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye

Related Posts

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

IZIHERUKA

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo
MU RWANDA

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye

Canada yemeye kwakira umurambo wa Bicamumpaka wabaye muri Leta y’Abatabazi umaze ibyumweru 3 apfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.