Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yakiniye Amavubi mu cy’Isi na Rayon, ubu ubuzima bwarahindutse…Umuryango we uramutabariza

radiotv10by radiotv10
13/07/2022
in IMYIDAGADURO
2
Yakiniye Amavubi mu cy’Isi na Rayon, ubu ubuzima bwarahindutse…Umuryango we uramutabariza
Share on FacebookShare on Twitter

Ndatimana Robert uzwi cyane muri ruhago y’u Rwanda wakiniye Ikipe y’Igihugu (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi ndetse n’andi makipe arimo Rayon Sports, ubuzima bwaramuhindutse, umuryango we uramusabira ubufasha.

Uyu musore wagaragaje impano idasanzwe mu mupira w’amaguru akaba yarakiniye Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi cyabaye muri 2011.

Yakiniye amakipeakomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports ndetse na Police FC, na Bugesera FC ndetse na Sunrise hose yagendaga ashimangira ko guconga ruhago bimurimo.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, uyu musore wagarutse ku byo yavuzweho mu minsi ishize ko yagize uburwayi bwo mu mutwe, ndete akabatwa n’ibiyobyabwenge, yahakanye ibi byose byamuvuzweho.

Ndatimana Robert uvuga ko ubwo bamuvugagaho ibi by’uko yagize uburwayi bwo mu mutwe yashatse ikinyamakuru aha ikiganiro kugira ngo abinyomoze, avuga ko byamugizeho ingaruka.

Ati “Nabanje no kugenda nihisha kubera ko niba umuntu avuga ibintu nk’ibyo kandi wamufatiragaho urugero rwiza, na we aba yarangiye”

Gusa ku rundi ruhande ngo byamuhaga imbaraga zo kongera imyitozo kugira ngo ahinyuze uwamuvuzeho ayo magambo.

Ubu nta kipe afite ariko arateganya ko igihe cyose yakongera kubona ikipe akinira, azazamura urwego rwe akagera ku ntego.

Ku mubiri agaragara nk’uwahindutse ku buryo byigaragaza ko imibereho yahindutse dore ko nta n’ikipe afite akinira ngo abashe kubonaho imibereho.

Ndatimana ku mubiri biragaragara ko yahindutse

Umuryango uramutabariza

Mushiki wa Ndatimana Robert witwa Uwera Josiane anagwa mu ntege, avuga ko uyu muvandimwe we yatangiye kugira ibibazo ubwo yakinaga muri Sunrise ubwo iyi kipe yangaga kubahiriza ibyo bari bagiranye mu masezerano ntimuhe amafaranga yo kumugura.

Ati “Noneho yakwishyuza bikaba ibibazo, ari na ho yatangiye kugirira gusubira inyuma yisanga n’umupira atakiwurimo, ubu akaba ari mu rugo yicaye ntacyo akora.”

Josiane uvuga ko musaza we asanzwe agira imico n’imyifatire byiza, avuga ko ubwo yishyuzaga uwari umuyobozi w’iyi kipe, ari we watangiye kumusebya avuga ko “Robert ari umusazi, ko anyway ibiyobyabwenge kandi muri ibyo byose byagiye bimugiraho ingaruka, nk’umuntu ku myaka ye ananirwa kubyakira.”

Avuga kandi ko ibi byakubitiyeho n’ibyo yagendaga avugwaho mu itangazamakuru, byose bikagenda bimugiraho ingaruka mu mitekerereze ye.

Josiane uvuga ko ubwo babonaga uyu muvandimwe wabo atangiye guhinduka mu myitwarire, bagiye kumupimisha ngo barebe niba atarasabitswe n’ibyobyabwenge bagasanga ntabimuri mu maraso, yavuze ko ashaka guhinyuza ibyamuvuzweho byose.

Ati “Ndashaka gukuraho urujijo mu itangazamakuru birirwa bavuga ngo ibiyobyabwenge byaramusajije, no, ntakibazo cy’ibiyobyabwenge Robert afite. Ni ikibazo gisanzwe cyo kuba yagira depression [agahinda gakabije]. Ikibazo afite ni ukwakira ibibazo byamubayeho byamuteye depression afite nk’ihungabana.”

Uyu muvandimwe wa Ndatimana Robert uvuga ko aremerewe n’ibi bibazo by’umuvandimwe we, avuga ko yifuza kumuvuza ariko ko adafite ubushobozi buhagije bwo kubikora.

Ati “Nkeneye andi maboko tukunganirana nkaba nabona ubufasha mu buvuzi.”

Josiane avuga ko yaba abakinnyi bakinanye na Ndatimana mu ikipe y’Igihugu no mu yandi makipe ndetse n’abandi bose bo mu ruganda rwa siporo, bashobora kugira icyo bamufasha, ubundi akavuzwa, bishobora kugira icyo bitanga.

Ndatimana ni umwe mu bakiniye Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi

RADIOTV10

Comments 2

  1. Patycom says:
    3 years ago

    Nashyire ibyubahiro hasi atangire A0 muri 2eme division ntago umupira azi yamaramo season 2 ubundi Azagaruka nta rirarenga. abo bose bamuhwihwisaho ubugambo azabacecekesha.

    Generation arimo niyo sterling ugiye muri chelsea arimo , niba abona abo bangana bahindura lifestyle byoroshye nawe byakunda yiguma kuba muhahise aha ni mu Rwanda na Haruna aracyakina ntago ashaje natuze hari byinshi agomba kutwereka nkabafana be kuva muri academy y’amavubi tumukunda.

    Reply
  2. ngizwenimana jean pierre says:
    3 years ago

    I’m agree with you njye muzi neza primary yanyigaga inyuma ariko iyo ukanzwe ninyamaswa munzira uriho ugenda burya usubira inyuma ukabanza ukareba ubukana bwinyamaswa igukanze ubundi ukaza wikwijeho intwaro
    Rero Robert akazi kawe numupira ongera ushyiremo effort birashoboka

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 4 =

Previous Post

Rwanda&DRC: Umusaruro w’ibiganiro bya Perezida Kagame na Tshisekedi uragaragara- Impuguke

Next Post

Ingamba zo kwirinda COVID-19 mu Rwanda zishobora kongera gukazwa

Related Posts

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

by radiotv10
27/10/2025
0

In today’s digital world, streaming platforms have completely changed how musicians share their music and earn a living. Instead of...

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

by radiotv10
24/10/2025
0

Kigali, Rwanda, the weekend is here, and Kigali is ready to shine! From laughter-filled comedy shows to rooftop parties, Amapiano...

IZIHERUKA

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe
MU RWANDA

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

How musicians are using streaming platforms to make money

How musicians are using streaming platforms to make money

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingamba zo kwirinda COVID-19 mu Rwanda zishobora kongera gukazwa

Ingamba zo kwirinda COVID-19 mu Rwanda zishobora kongera gukazwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

How musicians are using streaming platforms to make money

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.