Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye amakuru mashya ku wahangaye Gitifu akamutwikira imodoka wari umaze amezi 8 ashakishwa

radiotv10by radiotv10
15/09/2022
in MU RWANDA
0
Hamenyekanye amakuru mashya ku wahangaye Gitifu akamutwikira imodoka wari umaze amezi 8 ashakishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ukekwaho gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, agahita atoroka, yafashwe nyuma y’amezi umunani ashakishwa, dosiye ye ikaba yaranageze mu Bushinjacyaha.

Uyu mugabo witwa Rutagengwa Alexis, akekwaho kuba yaratwitse ikinyabiziga cya Gitifu Nemeyimana Jean Bosco, tariki ya 4 Mutarama 2022.

Iyi nkuru yabaye kimomo mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo iyi modoka Gitifu yatwitswe n’umuntu wayisanze aho yari iparitse mu Mujyi wa Ruhango hafi y’Ishami rya Banki ya Kigali muri aka Karere, agahita arambika munsi yayo casque yari irimo lisansi ubundi agashumika n’ikibiriti.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavugaga ko ukekwa gukora iki gikorwa, ari umuntu wari watangiye kuzamura inzu mu Mujyi wa Ruhango mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaza guhagarikwa ndetse n’inzu ye igasenywa, bikaza kumutera umujinya ari bwo yihimuye kuri Gitifu akamutwikira imodoka.

 

Yafashwe nyuma y’amezi umunani

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko uwitwa Rutagengwa Alexis ukekwaho gutwika iyi modoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, amaze iminsi yarafashwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ukekwaho iki cyaha yafashwe tariki 02 Nzeri 2022, agafatirwa muri aka Karere ka Ruhango kakorewemo icyaha akekwaho.

Dr Murangira yemeje kandi ko RIB yamaze gukora Dosiye y’ikirego cy’uyu mugabo w’imyaka 28 y’amavuko, ikaba yaranashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 05 Nzeri kugira ngo buzamuregere Urukiko.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 180: Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu cyangwa ahandi hantu

Umuntu wese utwikira undi abishaka, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu cyangwa gutwika ahandi hantu hose hashobora kuba hari abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo itwika ryateye urupfu rw’umuntu nyamara uwabikoze atari azi ko aho yatwitse harimo umuntu washoboraga gupfiramo, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

Iyo ikintu cyatwitswe gihaye inkongi icyo atashakaga gutwika, uwabikoze ahanwa nkaho byose yashakaga kubitwika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − thirteen =

Previous Post

Sinakora Politiki mu gihe amarira n’amaraso y’abavandimwe bacu akomeje gutemba- Vital Kamerhe

Next Post

Uwari umukozi wa RADIOTV10 yahawe inshingano nshya muri FERWACY

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwari umukozi wa RADIOTV10 yahawe inshingano nshya muri FERWACY

Uwari umukozi wa RADIOTV10 yahawe inshingano nshya muri FERWACY

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.