Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Aurore Mutesi Kayibanda, Ibihumbi umunani by’Amadolari ya America (8 000 USD/8 000 000Frw) yari yibwe n’umukozi wo mu rugo.
Miss Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2012, amaze iminsi ari mu Rwanda, aho aya mafaranga yasubijwe, yari yibwe n’umukozi wo mu rugo.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, cyayobowe n’abayobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barimo n’Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry.
Miss Aurore Kayibanda, yasubijwe ibihumbi umunani by’amadolari (8 000 USD) ndetse n’ibihumbi Magana atatu na mirongo itanu na Magana arindwi y’amafaranga y’u Rwanda (350 700 Frw).
Miss Aurore yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamufashije muri iki kibazo kandi rukamufasha mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Ni ikigaragaza ko imirimo bakora (RIB) bayinoza kandi nkanabwira Abanyarwanda muri rusange kuko ikintu cya mbere bambwiye ni uko natinze kuza gutanga ikirego numva ko ngomba kubanza gushakisha, bambwiye ko ugomba guhita witabira gusaba ubufasha mu gihe ikibazo kibonetse, rero n’abandi bumvireho mu gihe ugize ikibazo, barahari kudufasha kandi babikora neza.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ikirego cya Miss Aurore cyakiriwe tariki 23 Nzeri 2022 cy’uko yari yibwe 10 000 USD yatwawe tariki 19 Nzeri 2022.
Akomeza avuga ko RIB yahise itangira iperereza, ikaza gufata abagabo babiri tariki 25 Nzeri barimo umwe wari umukozi wo mu rugo ari na we wibye aya mafaranga ayakuye mu modoka ndetse n’undi w’umufatanyacyaha.
Uyu ukurikiranyweho ubufatanyacyaha wiyitaga umupfumu ngo yahaye umuti uwibye aya mafaranga kugira ngo atazafatwa, ubundi amwishyura ibihumbi 50 Frw.
Uwibye aya mafaranga yafatiwe mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi aho yari amaze gufungura akabari akoresheje amwe muri aya mafaranga yibye.
Ati “Habashije kugaruzwa ibihumbi umunani by’amadolari ndetse n’amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi magana atatu na mirongi itanu n’amafaranga magana arindwi.”
Abafashwe bafungiwe kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Remera kugira ngo bakorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10