Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Uturere tubiri twashyizwe muri ‘GumaMuKarere’, insengero n’ibitaramo byaho birafungwa

radiotv10by radiotv10
17/10/2022
in MU RWANDA
0
Uganda: Uturere tubiri twashyizwe muri ‘GumaMuKarere’, insengero n’ibitaramo byaho birafungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko mu rwego rwo guhangana na Ebola, ingendo ziva cyangwa zijya mu Turere tubiri twugarijwe n’iyi ndwara, zibujijwe ndetse n’ingendo zikaba zibujijwe hagati ya saa moya z’umugoroba (19:00’) kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo (06:00’).

Uturere twashyizwe mu kato, ni Mubende na Kassanda aho Ebola imaze kwivugana abantu bagera muri 19, aho aya mabwiriza azubahirizwa mu gihe cy’iminsi 21.

Mu ijambo rye ritangaza aya mabwiriza mashya, yatanze ku ya 15 Ukwakira, Perezida Museveni yagize ati “Ingendo zijya cyangwa ziva mu Turere twa Mubende na Kassanda, zirabujijwe.”

Kugeza ubu muri Uganda, habarwa abantu 60 bamaze kugaragarwaho indwara ya Ebola kuva yatangazwa ko yagaragaje muri Mubende.

Museveni kandi yakomeje avuga ko “Hagomba kubaho amasaha ntarengwa y’ingendo mu Turere twa Mubende na Kassanda, ingendo zibujijwe kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.”

Yakomeje agira ati “Ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo ndetse n’abamotari, ntibemerewe kujya mu Turere twa Mubende na Kassanda kugira ngo badakwirakwiza Ebola.”

Yavuze ko abantu bazajya bajya muri utu Turere ku bw’impamvu runaka, bazajya babanza kwaka uruhusa polisi ikabemerera cyangwa ikabahakanira.

Yatangaje ko imodoka zitwaye ibicuruzwa ari zo zonyine zemerewe kugera muri utu Turere kandi na zo zigakora ku manywa ntizirenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi abagezeyo na bo ngo bagomba kumarayo iminsi 21.

Amashuri azakomeza gukora muri utwo Turere ariko mu gihe umunyeshuri, umwarimu cyangwa undi mukozi w’ishuri agaragaje ibimenyetso bya Ebola, agomba kuguma mu rugo akabanza agasuzumwa n’inzego z’ubuvuzi.

Ati “Ahantu hose hasengerwa ndetse n’ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro muri utu Turere, bigomba guhagarara. Imihango yo gushyingura igomba gukorwa n’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi mu gihe umuntu yishwe na Ebola cyangwa atari yo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 14 =

Previous Post

CaboDelgado: RDF yatahuye imbunda n’ibisasu byari byarahishwe n’ibyihebe

Next Post

Hamenyekanye icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rwarezwemo Nel Ngabo na Kina Music

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rwarezwemo Nel Ngabo na Kina Music

Hamenyekanye icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rwarezwemo Nel Ngabo na Kina Music

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.