Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Urugamba hagati ya FARDC na M23 rwongeye kwambikana

radiotv10by radiotv10
21/10/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Urugamba hagati ya FARDC na M23 rwongeye kwambikana
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’indi mitwe kiyambaje irimo FDLR, babagabyeho igitero bagasanga baryamiye amajanga, na bo bakirwanaho.

Iyi mirwano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022 ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro.

Itangazo ryashyizwe hanze na M23 ryashyizweho umukono n’umuvuzi wayo mu bya Politiki, Larence Kanyuka, rivuga ko nkuko uyu mutwe wari wabitangaje ko tariki 14 Ukwakira 2022 hari habayeho ubundi bushotoranyi bwa FARDC ifatanyije n’imitwe nka FDLR, APCLS, MAI-MAI na NYATURA, bari babagabyeho igitero mu birindiro by’uyu mutwe ahitwa Rangira.

Rigakomeza rigira riti “Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, saa cyenda, M23 yasanzwe mu birindiro bya gisirikare byayo na yo yirwanaho bihagije kandi bya kinyamwuga isubiza inyuma ibyo bitero mu rwego rwo kurinda umutekano w’abasivile n’ibyabo.”

M23 ikomeza ivuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwanga inzira z’ibiganiro mu gihe iherutse gusabwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Abakuru b’Ibihugu bigize EAC ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Uyu mutwe uvuga ko wo witeguye kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bwa Congo-Kinshasa mu rwego rwo gushakira umuti umuzi w’ibibazo biteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma, yatangaje ko ababagabyeho igitero baturutse mu bice bya Sabyinyo berecyeza Rangira.

Yavuze ko basanze abarwanyi babo na bo biteguye, bahita batangira gukozanyaho kugira ngo FARDC n’iyo mitwe bataza guhungabanya umutekano w’abaturage bamaze igihe badahura n’intugunda.

Uyu muvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, yavuze ko M23 itigeze ishaka ko hakomeza kubaho imirwano ariko ko igihe bazayibashozahao, batazabarebera izuba ndetse ko bagiye kurwana n’aba babagabyeyo ibitero bakabasubiza inyuma.

Yagize ati “Ubu tugiye kubahashya ndetse tubakurikire no mu bice  baturutsemo ku buryo dushobora no kubyigarurira.”

Imirwano hagati ya FARDC na M23, yari imaze iminsi ihosheje ndetse imiryango mpuzamahanga ndetse n’Ibihugu binyuranye byakunze gusaba ko iki kibazo gikemurwa hakoreshejwe inzira z’ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

DSTv niyo rukumbi mu Rwanda izerekana imikino yose y’icy’Isi yamanuye ibiciro

Next Post

Zambia: Minisitiri waje mu Nteko yambaye ikanzu ngo igakorogoshora Umudepite w’umugabo hari icyo yasabwe

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zambia: Minisitiri waje mu Nteko yambaye ikanzu ngo igakorogoshora Umudepite w’umugabo hari icyo yasabwe

Zambia: Minisitiri waje mu Nteko yambaye ikanzu ngo igakorogoshora Umudepite w’umugabo hari icyo yasabwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.