Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TENNIS: Abari guhatana muri WIMBLEDON 2021 bagaragaje ububi bw’ikibuga kiri kuvuna abakinnyi umusubirizo

radiotv10by radiotv10
01/07/2021
in SIPORO
0
TENNIS: Abari guhatana muri WIMBLEDON 2021 bagaragaje ububi bw’ikibuga kiri kuvuna abakinnyi umusubirizo
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva tariki 28 Kamena kuzageza kuwa 11 Nyakanga 2021 i Londre mu Bwongereza hari kubera irushanwa mpuzamahanga rya Tennis, Wimbledon 2021 irushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 134. Gusa abakinnyi bakomeye ku isi barimo Umunya-Amerikakazi Serena Williams bamaze kuva mu irushanwa kubera imvune yagize tariki 29 Kamena 2021.

Kuwa Kabiri tariki 29 Kamena 2021 nibwo Serena Williams atasoje umukino wamuhuzaga n’umunyabelarusikazi,  Aliaksandra Sasnovich. Serena yagize ikibazo cy’imvune mu kabombambari ubwo yatsikiraga agahita asohoka mu kibuga mu marira menshi.

Uyu mugore w’imyaka 39 wari uyoboye umukino anafite amahirwe yo kuwutsinda kuko yari afite amaseti 3-1, yaratsikiye arakomeza arakina ariko yongera kuryama ku nshuro ya kabiri biboneka ko yari yababaye cyane.

Serena Williams yari yaje muri iyi Wimbledon 2021 ashaka gutwara Grand Slam ya 24 kuko kugeza ubu afite 23.

Serena Williams was forced to retire in her first-round match against Aliaksandra Sasnovich after appearing to twist her ankle.

Serena Williams ubwo yari agize ikibazo cy’imvune agahita asohoka mu kibuga n’irushanwa

Mbere y’uko Serena Williams avunika akanava mu irushanwa ry’uyu mwaka, Umufaransa Adrian Mannarino nawe yari yagize ikibazo cy’imvune mu ivi ubwo yakinaga na Roger Federer.

Nyuma y’uko aba bakinnyi bahuye n’insanganya muri Wimbledon 2021, abahanga n’abasesenguzi ba Tennis barimo abakinnye n’abagikina uyu mukino, bahurije ku ngingo ivuga ko aba bose bavunwe n’ikibuga bari gukiniraho uyu mwaka.

Sir Andrew Barron Murray uzwi nka Andy Murray, umunya-Ecosse wabayeho nimero ya mbere ku isi ibyumweru 41 kugeza mu 2016 akaba yaranatwaye Wimbledon ebyiri (2013 &2016), yavuze ko uko yabonye Serena Williams yaguye byatewe n’ikibuga cy’ubwatsi bari gukiniraho bigaragara ko gitsimata cyane bigatuma gutambuka kw’abakinnyi bitoroha.

“Birababaje kuri Serena Williams gusa ikibuga bari gukiniraho kiratsimata cyane ntabwo gituma umuntu atambuka uko ashaka igihe abishakiye” Andy Murray

See the source image

Andy Murray w’imyaka 34 nawe yanenze ubuziranenge bw’ikibuga bakiniraho uyu mwaka

Kuri Roger Federer ukiri mu irushanwa mu cyiciro cy’abagabo bakina umwe kuri umwe, avuga ko atumva ukuntu Serena Williams ahombye Wimbledon 2021.

“Mana yanjye ntabwo ndabasha kubyumva. Byari biteye ubwoba kubona Serena asohoka mu kibuga mu gahinda kandi byarabonekaga ko ameze neza mu mukino. Kiriya kibuga biboneka ko dusabwa kukitondera, umuntu akajya atambuka yitonze kuko iyo ushatse kwihuta kigushyira mu kaga. Kiratsimata cyane.” Federer

See the source image

Roger Federer uri muri Wimbledon 2021 nawe ahamya ko ikibuga bakiniraho gifite ibibazo

Agaruka kuri Mannarino bakinaga akavunika mu ivi. Roger Federer yavuze ko kubera ko ikibuga bakiniraho nta gisenge gihari ngo habe hatagera izuba, ngo bituma amazi baba bakoresheje bagisukura akamukamo bityo ubwatsi bugakomera kuko haba hari n’umuyaga utuma cyumanagana bityo ugasanga ntabwo byoroshye kuba wanyereza inkweto mu gihe ushaka gutambuka byihuse.

“Nabonye kiriya kibuga ku manywa cyumanagana cyane kuko izuba riba ricanyemo, umuyaga nawo utuma cyuma kurushaho.

Serena Williams nyuma yo kuva mu kibuga yavuze ko byamubabaje cyane akagira agahinda ko kuba yari asize abafana be ataberetse uko ahagaze.

“Narababaye cyane kubona mva mu irushanwa hakiri kare gutya. Urukundo rwanjye ruri ku bafana n’ikipe ngari ituma ngera mu kibuga. Nagize ugukomera kuko abafana baramperekeje kugeza ngeze mu rwambariro, twari kumwe ku mutima, ibyo abafana banyeretse bisobanuye isi kuri njye”

See the source image

Serena Williams yavuye muri Wimbledon 2021 kubera imvune yatewe n’ububi bw’ikibuga

Ububi bw’ibibuga biri kuberaho Wimbledon 2021 byananenzwe na Novak Djokovic wavuze ko ibi bibuga bitsimata cyane.

Agaruka ku cyatumye ava mu kibuga yihuta kubera ikibazo yagize mu ivi ahura na Roger Federer, Mannarino yavuze ko ikibuga cyamubereye kibi kuko ngo kiratsimata.

“Naranyereye ndagwa kuko ikibuga kiratsimata cyane. Namvise mu ivi hakatse mpita numva ntari bubashe kugaruka.”

Adrian Mannarino writhes in pain after slipping on Centre Court during his match against Roger Federer.

Adrian Mannarino ubwo yavunikaga mu ivi ahanganye na Roger Federer

Wimbledon 2021 iri gukinwa ku nshur ya 134 ikaba iri gukinwa nyuma yo kuba mu 2020 itarabaye kubera COVID-19. Mu 2019 nibwo Novak Djokovic yayitwaye mu cyiciro cy’abagabo bakina umwe kuri umwe.

Ibihembo byose bizatangwa muri Wimbledon 2021 birangana na miliyoni zirenga 35 z’amayero (€35,016,000).

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + ten =

Previous Post

Salwa Eid Naser watwaye shampiyona y’isi ya 2019 ntazakina imikino Olempike bitewe n’ibihano yahawe na IAAF

Next Post

10 Sports: Twibukiranye ibyaranze uyu munsi mu mateka ya siporo ku isi

Related Posts

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

IZIHERUKA

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda
AMAHANGA

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

by radiotv10
06/11/2025
0

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

06/11/2025
Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

06/11/2025
Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
10 Sports: Twibukiranye ibyaranze uyu munsi mu mateka ya siporo ku isi

10 Sports: Twibukiranye ibyaranze uyu munsi mu mateka ya siporo ku isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.