Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibibanziriza Jenoside n’ibiyikurikira byose byabayeho muri DRCongo- Umusesenguzi

radiotv10by radiotv10
15/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibibanziriza Jenoside n’ibiyikurikira byose byabayeho muri DRCongo- Umusesenguzi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi muri politiki akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro avuga ko ibyabaye n’ibikomeje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigize Jenoside kuko yaba ibimenyetso biyibanziriza ndetse n’ibiyikurikira, byose byabayeho.

Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa, bamwe bakahaburira n’ubuzima mu bwicanyi bukorwa n’umutwe wa FDLR ufatanyije n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ibi bikorwa bimaze imyaka irenga 25, byatangiye kuva hashingwa umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Uyu mutwe washinzwe n’abahoze mu mutwe w’Interahamwe ndetse n’abasirikare b’Ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa iyi Jenoside, bakomeje ibikorwa byo kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, kugeza n’ubu bakibikora.

Umusesenguzi Tom Ndahiro avuga ko, ingengabitiekerezo y’ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo yatangiye kuva cyera.

Yagize ati “Poropaganda yita Abatutsi babi, utangira kuyibona mu bitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikiri Zaire. Ni ibintu byanditse, binakwereka ko byagiye bitegurwa n’abakoze Jenoside hano [mu Rwanda].”

Avuga kandi ko izi ngengabitekerezo mbi zibibwa n’abantu bakomeye, bafite ijambo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo abari mu myanya mikuru y’Igihugu ndetse n’abanyapolitiki bayihozemo.

Umutwe wa M23 wavutse ugamije guharanira uburenganzira bw’aba banyekongo bicwaga, ubu wamaze kwitwa uw’iterabwoba ndetse ugerekwa ku Rwanda, aho Guverinoma ya DRC ikomeje kuvuga ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda.

Tom Ndahiro avuga ko ibivugwa na Tshisekedi ko u Rwanda rwateye Igihugu cye rwitwikiriye uyu mutwe wa M23, atari bishya kuko bisa n’ibyavugwaga na Habyarimana n’ubutegetsi bwe bwateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu 1990 Inkotanyi ziteye, ikintu cya mbere Habyarimana na Guverinoma ye bakoze cyari ukuvuga ngo ‘hari abantu b’inkonkobotsi bitwa Inyenzi-Inkotanyi, ariko si na bo nubwo biyita Abanyarwanda, abateye ubundi ni abanyamahanga’. Icyo kintu cyo kwambura abantu uburenganzira ku Gihugu cyarabaye.”

Umusesenguzi Tom Ndahiro

Agaruka ku Banyekongo bahungiye mu Rwanda kubera ibikorwa by’ihohoterwa bakorerwaga mu Gihugu cyabo, barimo n’abamaze imyaka irenga 25, akavuga ko ari kimwe n’itotezwa ryakorerwaga Abatutsi bo mu Rwanda kuva mu 1959, bamwe bakaza guhungira mu Bihugu by’ibituranyi.

Ati “Aba bantu b’Abanyekongo bigaragambyaga, utekereza ko Congo itazi ko bahari? utekereza ko umuryango mpuzamahanga utazi ko muri iki Gihugu [mu Rwanda] hari Abanyekongo barenga ibihumbi 80?”

Avuga ko kandi ikibabaje ari uko mu biganiro byose byo gushaka umuti w’ibi bibazo, hatajya havugwa aba banyekongo bahungiye mu Rwanda.

Ati “Icyo kintu cyonyine cyo gukura abantu mu Gihugu cyabo ukumva ko nta burenganzira bafite, ni kimwe muri Jenoside biba byatangiye.”

Mu cyumweru gishize, Guverinoma ya Congo Kinshasha yashyize hanze igitabo kiswe ‘Livre Blanc’ kitiranwa n’icyashyizwe hanze na Guverinoma ya Juvenal Habyarimana mu 1991, cyo kwikuraho uruhare rwayo kuri Jenoside yariho itegurwa.

Ni igitabo cyasohotse mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hanakomeje kugaragara ibikorwa byo gutoteza Abatutsi b’Abanyekongo ndetse bamwe bakicwa urw’agashinyaguro bamwe bakicwa batwitswe.

Tom Ndahiro yemeza ko ibyabaye n’ibikomeje kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntakundi yabyita atari Jenoside.

Ati “Ibimenyetso byose yaba ibibanziriza Jenoside ndetse n’ibiyikurikira, byose byabayeho.”

Avuga ko ikibabaje ari uko amahanga akomeje kurebera nkuko yarebereye ubwo hategurwaga Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ku buryo n’amahanga yari akwiye kubyumva nkuko u Rwanda na rwo rwumva ibiri kubera muri Congo, ntirukomeza gutabariza Abatutsi b’Abanyekongo rwonyine.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 8 =

Previous Post

Abajenerali baganiriye na M23 bagiye barindiwe umutekano bihambaye, barimo n’uwa RDF (AMAFOTO)

Next Post

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Related Posts

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

by radiotv10
12/09/2025
0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa...

IZIHERUKA

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda
FOOTBALL

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.