Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRC: MONUSCO yatanze isezerano rikomeye nyuma y’igitero bamwe baketse ko ari imperuka

radiotv10by radiotv10
17/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRC: MONUSCO yatanze isezerano rikomeye nyuma y’igitero bamwe baketse ko ari imperuka
Share on FacebookShare on Twitter

MONUSCO yasezeranyije ko izishingira ubuvuzi bw’abakomerekejwe na bombe yaturikanye abakirisitu bari bagiye gusenga mu rusengero rwo muri Komini ya Kasindi muri Teritwari ya Beni, bagaturikanwa n’igisasu, bamwe bavuga ko babanje kugira ngo ni imperuka isohoje.

Ni igisasu cyaturikanye abakirisitu bari bagiye kwiragiza Imana mu rusengero rw’Aba- Protestante ruherereye muri iyi komini yo mu gace k’icyaro ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023.

Nyuma y’iki gitero, imodoka itwara indembe ya MONUSCO yihutiye kugera aho cyabereye kugira ngo igeze inkomere kwa muganga, zihabwe ubutabazi bwihuse.

Nanone kandi hatangajwe andi makuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2022 hari izindi mbangukiragutaraba eshanu zagiye kujyana inkomere mu mujyi wa Beni.

Hanatangajwe kandi ko kuri uyu wa Mbere hari hateganyijwe ko indege ya MONUSCO iza kujya muri aka gace gutwara abakomeretse bikabije.

Bamwe mu bari muri uru rusengero ubwo igisasu cyaturikaga, bavuze ko babanje “gukeka ko ari imperuka isohoje.”

Umwe yagize ati “Hariho hagwa akavura gacye, harimo abantu benshi mu rusengero, batunguwe no kumvu iturika ridasanzwe. Ni igisasu cyaterateranyijwe n’abantu.”

Igisirikare cya Congo Kinshasa cyatangaje ko iri turika ari igikorwa cy’iterabwoba cy’umutwe wa ADF ukorana n’uwa Leta ya Kisilamu uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya kisilamu.

Kugeza ubu habarwa abantu 13 bamaze kwitaba Imana barimo barindwi b’abagore n’abana, mu gihe abakomeretse ari 79 barimo barindwi bakomeretse bikabije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Ubwiza buhebuje bwa Gereza yimuriwemo abagore bari bafungiye i Muhanga

Next Post

Umunyarwanda wageze mu bice bigenzurwa na M23 yahishuye umwuka yahasanze abantu batakekaga

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwanda wageze mu bice bigenzurwa na M23 yahishuye umwuka yahasanze abantu batakekaga

Umunyarwanda wageze mu bice bigenzurwa na M23 yahishuye umwuka yahasanze abantu batakekaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.